Bugesera: Hagiye kubakwa ikigo cy'amahoro kizatwara agera kuri 40$ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyubakwa ry'iki kigo ryatangarijwe mu Nama Mpuzamahanga y'iminsi itatu yabereye i Kigali muri iki cyumweru, yigaga ku kubaka amahoro binyuze mu biganiro n'inyigisho zitangwa mu mashuri makuru na za kaminuza.

Yateguwe n'Umuryango w'Abongereza ugamije kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Kaminuza y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi wa Aegis Trust mu Rwanda, Mutanguha Freddy yasobanuye ko iki kigo kizaba ari kinini ugereranyije n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kikazabasha kwakira abantu benshi bakigana.

Ikigo 'Isooko Peace Institute' kizatangira kubakwa muri 2026 kimare imyaka itatu cyubakwa, aho kizuzura gitwaye miliyoni 40 z'Amadolari harimo n'ayo kizakoresha mu gihe cy'imyaka itanu.

Iki kigo kizubakwa mu Kerere ka Bugesera aho abayobozi ba Aegis Trust bagaragaza ko bahahisemo nk'ahantu habereye Jenoside yakorewe Abatutsi kuva kera ariko ubu hakaba harateye imbere mu bikorwa byo kubanisha abayigizemo uruhare n'abayirokotse.

Ubuyobozi bwa Aegis Trust butangaza kandi iki kigo cyegerejwe Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Bugesera, mu rwego rwo korohereza abanyamahanga kujya bagisura.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko icyo kigo kitezweho kuba umusemburo w'impinduka mu kwigisha amahoro n'ubudaheranwa bw'u Rwanda.

Yagizie ati 'Iki kigo kizahuza abakuru n'abato bashobore kubigisha indangagaciro zisigasira ubumwe kandi zifasha uko abantu bashobora kubana. Si ngombwa ko abantu batekereza kimwe byanze bikunze ariko igihe bahuriye mu Gihugu hari ibibahuza byanze bikunze'.

Dr. Bizimana yongeyeho ko kandi kizajya cyakira inama nini zitandukanye zijyanye n'ubumwe n'amahoro ndetse no gutangirwamo ibiganiro n'amasomo atandukanye byiga ku mahoro mu Gihugu.

Ikigo 'Isooko Peace Institute' kizubakwa mu Karere ka Bugesera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hagiye-kubakwa-ikigo-cy-amahoro-kizatwara-agera-kuri-40

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)