Buysellorrent yavuguruye ikoranabuhanga ryayo, ishyira igorora abayigana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri soko ry'ikoranabuhanga warisangaho ibicuruzwa birimo inyubako, ibibanza, imodoka n'ibindi byinshi bitandukanye.

Kuvuga ko ari isoko si ugukabya kuko uriganaho ugasangaho abagurisha mu gihe abandi baba bari kugura, kandi urigana ashaka kugura akaba afite urusobe rw'ibicuruzwa ushobora guhitamo ibyo ugura.

Ugura asabwa gufungura 'compte' mbere yo gushyiramo nimero za telefoni, akanahitamo umubare w'ibanga.

Kuri ubu, ushaka kugura ashobora kubisaba abinyujije kuri uru rubuga, akagaragaza icyo ashaka kugura, agaciro kacyo n'aho yifuza kubigurira. Icyo gihe ikoranabuhanga rihita rimwereka neza abafite icyo gicuruzwa ku isoko, akabona kukigurisha. Ibi byose bikorwa ku buntu.

Ni nako bigenda ku mucuruzi, usabwa gufungura konti mbere yo kugira icyo agurisha n'aho giherereye, ibi kandi bigakorwa ku buntu. Ibi bituma ahamagarwa, agahabwa gahunda n'ibisobanuro ku cyicaro cy'iki kigo.

Ugurisha asabwa kwishyura ibihumbi 50 Frw, byaba na ngombwa ukishyura ikiguzi cya serivisi, mu gihe waba wabonye ko bikwiriye.

Uko ikoranabuhanga rishya rya Buysellorrent rikora

Iyo ushaka imodoka ya 'taxi' igutwara, kuri ubu mu Rwanda bisaba gusa kujya kuri telefoni ugafungura 'application' y'ikigo wifuza gukorana nacyo, ubundi ugaheraho uyihamagara, ubusabe bwawe bugahita bugaragara ubundi imodoka ikaza kukureba kandi bitagoranye cyane.

Ni kimwe kandi no kohereza amafaranga, uburyo bikorohera kubikora, ni nako bigiye koroha kujya ubona serivisi wifuza unyuze kuri buysellorrent.

Ni serivisi izafasha abakiliya guhura n'abacuruzi mu buryo bworoshye cyane, ku buryo kugura no kugurisha bizarushaho kwihuta muri rusange.

Abagannye iri soko ntibashobore kubona abakiliya bashyizwe igorora

Bijya bibaho ko umuntu agana isoko runaka ariko ntashobore kugurisha ibyo yazanye bitewe n'impamvu zitandukanye, ari nako bishobora kugenda ku bakoresha isoko rya buysellorrent.

Mu gihe byaba byaragenze gutyo, iki kigo cyazanye amahirwe ya kabiri kuri aba bacuruzi, aho bashobora kwerekana ko bakoranye nacyo mu bihe bishize ubundi bakemererwa kongera gucuruza nta mafaranga yishyuwe.

Icyo asabwa ni ugufunguza konti maze agakurikiza amabwiriza, agahabwa gahunda ndetse agasinya amasezerano ubundi ikoranabuhanga rikamuhuza n'abandi baguzi.

Iri koranabuhanga rizafasha abarikoresha guhura n'abakiliya babo mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwizewe, ari nayo mpamvu abacuruzi n'abaguzi bakwiriye kurigana kugira ngo bacuruze vuba, n'abagura bashobore kugura vuba kandi mu buryo bwihuse.

Ushobora gusura uru rubuga unyuze kuri http://rwanda.buysellorrent.com/




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buysellorrent-yavuguruye-ikoranabuhanga-ryayo-ishyira-igorora-abayigana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)