Bwa mbere Zari yavuze ku ntambara na baramu be kubera imutungo y'uwari umugabo be #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwekazi wo muri Uganda, Zari Hassan ubu uba muri Afurika y'Epfo aho yashakanye na Shakib Lutaaya, bwa mbere yavuze ku ntambara ye na baramu be ku bw'imitungo y'uwari umugabo we Ivan Ssemwanga witabye Imana.

Ivan yitabye Imana tariki ya 25 Gicurasi 2017, gusa yari yarahanye gatanya na Zari Hassan muri 2013.

Yasize imitungo myinshi itandukanye harimo n'ishuri rya Brooklyn City College ryo muri Afurika y'Epfo. Umuhungu we w'imfura, Pinto akaba ari we wagizwe umuzungura w'imitungo ya se ni mu gihe Zari we yabaye ukomeza kureberera abana be.

Zari bwa mbere yavuze ku ntambara na baramu be ku bijyanye n'imitungo aho yabashinje gushaka kumwambura iyi mitungo nk'uko yabitanagarije Sanyuka TV.

Ati "ninjye byemewe n'amategeko ubareberera kandi nakoze akazi kannjye kurera abahungu banjye. Nzi aho mpagaze n'uburyo ndimo kurwana ngo ndere abana banjye."

Yunzemo ati "baramu banjye ntabwo bazi uko abana biga, ubuvuzi bwa bo cyangwa icyo barya."

Zari kandi yavuze ko aba baramu be bafite imyitwarire itari myiza aho bumva amagambo aturutse mu bantu babajya mu matwi nubwo buri kwezi bajyaga bakira amafaranga avuye kuri iri shuri, gusa yaje kuyahagarika kubera iyi myitwarire.

Zari Hassan yavuze intambara arwana na baramu be kubera imitungo y'uwari umugabo we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-zari-yavuze-ku-ntambara-na-baramu-be-kubera-imutungo-y-uwari-umugabo-be

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)