Bwiza yagizwe 'Brand Ambassador' wa MTN - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere uyu mukobwa umaze imyaka ibiri mu muziki akoranye na MTN. Ariko yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byabaga byateguwe n'iyi sosiyete.

Nko muri Gashyantare 2024, yahuye kandi agirana ibiganiro n'Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame. Icyo gihe hari ku munsi wa 'Saint Valentin' ari kumwe n'umuhanzi Chriss Eazy.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, nibwo MTN ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zatangaje ko yatangiye imikoranire n'umuhanzikazi Bwiza. Bati "Bwiza buri gihe uhawe ikaze/urisanga mu muryango. Turiteguye."

Mu mashusho yashyizwe hanze, agaragaza ko Bwiza yakiriwe n'umukinnyi wa filime, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava umaze imyaka itanu akorana n'iyi sosiyete. Muri aya mashusho Bwiza agira ati "Nditeguye! Nanjye ubu ndi mu muryango wa MTN."

Umujyanama we, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko Bwiza yasinye amasezerano y'umwaka umwe wo kuba 'Brand Ambasador' ariko 'ni amasezerano ashobora kuzongerwa'. Ati "Twishimiye kuba mu muryango wa MTN."

Bwiza ni imfura mu muryango w'abana bane, mu bakobwa babiri n'abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo, umuryango we uza kwimukira i Kigali, nyuma bajya gutura i Nyamata.

Yigeze kubwira InyaRwanda ko mu muryango we nta wundi muntu wakoze umuziki mu buryo bw'umwuga, ahubwo acyeka ko impano ayikomora kuri Nyirakuru na Se baririmba muri korali zo mu rusengero. Ati 'Bakunda umuziki hamwe na Mama.'

Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda abakoresha umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6% by'Abanyarwanda bose. Kandi MTN ivuga ko abakoresha serivisi ya Mobile Money bazamutse ku kigero cya 17.2%.

Muri Werurwe 2023, MTN yavuze ko yungutse Miliyari 227 Frw, binyuze mu gucuruza Serivisi n'imigabane. Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse igera kuri Miliyari 221.7 Frw, avuye kuri Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.

Mu 2022, abafatabuguzi ba MTN biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa Interineti.

MTN ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, kandi umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro wa MTN.

MTN irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda no muri Afrika. Guhera mu mwaka wa 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk'umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

MTN igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n'udushya nk'iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.

 

Bwiza yakiriwe na 'Papa Sava' mu muryango mugari wa MTN nka 'Brand Ambassador'


Bwiza agiye gukorana na MTN mu gihe cy'umwaka umwe- ariko amasezerano ashobora kongerwa

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TO YOU' YA BWIZA


REBA INDIRIMBO "READY" YA BWIZA ARI NAYO YATUMBAGIJE IZINA RYE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145479/bwiza-yagizwe-brand-ambassador-wa-mtn-145479.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)