Byadogereye muri Afrika y'Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z'icyo gihugu ziri muri Kongo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'iki cyumweru amajwi asaba ko ingabo z'Afrika y'Epfo zoherejwe muri Kongo-Kinshasa zavanwayo vuba na bwangu, yarushijeho kwiyongera ubwo Inteko Ishinga Amategeko y'Afrika y'Epfo yasuzumaga ingengo y'imari yagenewe igisirikari cy'icyo gihugu.

Uburakari mu badepite, ndetse no mu baturage basanzwe, bwarushijeho kuba bwinshi ubwo Chris HATTINGH wo mu ishyaka ' Democratic Alliance'(DA) yagaragazaga ko ubukungu butifashe neza ndetse n'imiyoborere mibi byatumye ingengo y'imari igenerwa igisirikari cy'Afrika y'Epfo(SANDF) igabanuka cyane buri mwaka, bituma gitakaza ubushobozi bwo kurangiza inshingano zo kurinda umutekano w'abaturage uko bikwiye.

Magingo aya ngo ibikoresho bya SANDF ntibihagije, n'ibihari ntibikijyanye n'igihe, abasirikari bagahembwa nabi kandi ntibanongererwe ubumenyi, ku buryo bishora mu byaha bakabaye bakumira.

Chris Hattingh avuga ko ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Perezida Ramaphosa yafataga icyemezo cyo kohereza abasirikari 2.900 mu ntambara yo muri Kongo, Afrika y'Epfo idafitemo inyungu nk'igihugu, kuko ireba Abakongomani ubwabo.

Ishyaka 'DA'risanga Perezida Ramaphosa adashobora kwitwaza inshingano z'umuryango SADC, kuko ibihugu nka Zambia na Angola , nyamara nabyo biri muri SADC, bitigeze byohereza ingabo, kandi ari byo byari kugira impungenge z'umutekano muke muri Kongo, kuko bisangiye nayo umupaka w'ibilometero byinshi.

Byongeye ngo Ramaphosa ntiyavuga ko yohereje ingabo kubungabunga amahoro muri Kongo, mu gihe zifatanya ku rugamba n'imitwe yitwaje intwaro ihohotera abaturage mu burasirazuba bw'icyo gihugu, nka FDLR, n'indi yibumbiye mu cyiswe 'Wazalendo'.

Chris Hattingh ati:'Kuba abasirikari bacu batazi icyo barwanira, kuba badafite ibikoresho bigezweho ndetse bakaba batamenyereye akarere k'imirwano nka M23 bahanganye, bituma umubare w'abatakaza ubuzima muri iyo ntambara wiyongera'.

Ashingiye kuri izo ngingo zose rero, uhagarariye ishyaka 'Democratic Alliance' yasabye adaciye ku ruhande ko abadepite bategeka Perezida Ramaphosa kureka inyungu ze bwite n'ibyegera bye, agacyura vuba na bwangu ingabo z'Afrika y'Epfo yohereje muri Kongo.

'DA' iri mu mashyaka akunze kujegeza ubutegetsi bwa ANC na Perezida Cyril Ramaphosa, ku buryo iyo ryahagurukiye kurwanya icyemezo runaka, birangira guverinoma igihinduye.

Leta y'Afrika y'Epfo ivuga ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka imaze gupfusha abasirikari 7 muri Kongo, mu gihe hari andi makuru avuga ko abapfuye bakabakaba 30, naho abakomeretse n'abafatiwe ku rugamba bakaba babarirwa mu magana.

The post Byadogereye muri Afrika y'Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z'icyo gihugu ziri muri Kongo. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/byadogereye-muri-afrika-yepfo-abatavuga-rumwe-na-perezida-ramaphosa-baramusaba-gucyura-vuba-ingabo-zicyo-gihugu-ziri-muri-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byadogereye-muri-afrika-yepfo-abatavuga-rumwe-na-perezida-ramaphosa-baramusaba-gucyura-vuba-ingabo-zicyo-gihugu-ziri-muri-kongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)