Byari amarira gusa mu muhango wo gusezera umutoza Ntirenganya wazamuye abakinnyi bakomeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ruboneka Jean Bosco uri muri bamwe mu bakinnyi batojwe na Ntirenganya Jean de Dieu uherutse kwitaba Imana, afite agahinda ndetse n'ikiniga cyinshi yashimye ubutwari bwe mu kubafasha kugera ku nzozi zabo.

 

Amakuru y'urupfu rwa Ntirenganya yamenyekanye ku wa Kane, aho yitabye Imana yari arwariye mu Bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.

 

Mu muhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2024, ni bwo inshuti, umuryango ndetse na bamwe mu bakinnyi yazamuye bamusezeyeho.

 

Mu gahinda kenshi n'ikiniga, Ruboneka Jean Bosco ukinira APR FC mu kibuga hagati yatanze ubutumwa mu izina rya bagenzi be ashimira imirimo yakoze mu minsi ye yo kubaho.

 

Yagize ati 'Ntabwo nabura icyo mvuga kuko yakoze ibintu byinshi byiza ngira ngo mwese murabibona. Nanjye nari umwana ungana n'aba ariko agenda amfasha kuzamuka kimwe n'abandi yafashije bari hano.'

 

'Icyo namusabira ni ukugira iruhuko ridashira. Namwe icyo nababwira ni uko tubuze umuntu w'umugabo, umuntu wadufashije, tubuze umubyeyi, nta kindi gusa Imana iramudutwaye.'

 

Ntirenganya azwi cyane mu mupira w'amaguru guhera mu myaka ya za 2007 aho yatozaga abana mu mirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi. Yazamuye abakinnyi bakinnye Igikombe cy'Isi cy'Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 nka Ndayishimiye Célestin na Hakizimana François.

 

Yanazamuye kandi abandi bakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco n'abandi benshi bari mu makipe atandukanye. Yari azwi cyane mu kuzamura abakiri bato no kubakundisha umupira w'amaguru.



Source : https://yegob.rw/byari-amarira-gusa-mu-muhango-wo-gusezera-umutoza-ntirenganya-wazamuye-abakinnyi-bakomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)