Cameroun: Umukobwa wa Perezida Biya yeruye ko ari umutinganyi, asaba impinduka mu itegeko ribahana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Parisien ku nsanganyamatsiko igira iti 'inkuru yanjye ihindure amategeko', cyabaye nyuma y'icyumweru kimwe avuze ko aryamana n'abo bahuje igistina.

Mu cyumweru gishize ku wa 30 Kamena 2024, Brenda yashyize ifoto ye kuri Instagram asomana n'umukunzi we [w'umukobwa] iherekejwe n'amagambo y'urukundo, mu kiganiro yasobanuriye Le Parisien ko yashakaga gutanga ubutumwa bukomeye binyuze mu magambo yanditse.

Uyu mukobwa w'imyaka 26 yavuze ko hari benshi bameze nk'uko ameze kandi bahura n'ibibazo kubera abo bari bo, ati 'Niba nshobora kubaha ibyiringiro byo kubafasha kumva ko batari bonyine, niba nabereka urukundo nabikora nishimye'.

Yavuze ko urukundo rwe rwa mbere rwari umukobwa bikaba byarabaye ubwo yari afite imyaka 16 gusa bikamugora kubyakira, yaje kubirwanya cyane kuko yari azi umuco w'igihugu cye kandi akabona ko bidashoboka.

Ubwo yatangiraga kaminuza mu mwaka wa mbere ni bwo yatangiye umubano we n'uwo bahuje igitsina, abiganiriza inshuti ze gusa ntihagira n'umwe wo mu muryango ubimenya.

Yagize ati 'Nahoraga numva bimbangamiye kuguma muri ubwo bwihisho, nkahora numva meze nk'umwana warumbiye umuryango'.

Ku by'umubano we n'umunyamideli wo muri Brazil Layyons w'imyaka 25 yavuze ko bamaranye amezi agera ku munani, bajyanye muri Cameroun inshuro eshatu, gusa ntigeze atangaza uwo ari we.

Brenda Biya yavuze ko musaza we ari we wamuhamagaye mbere arakaye cyane amubaza ibijyanye nibyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga atamenyesheje umuryango we nyuma agahamagarwa n'ababyeyi be bamusaba kubisiba gusa we avuga ko yamaze gufata icyemezo.

Muri Cameroun kuryamana n'uwo muhuje igitsina ni icyaha gihanishwa igifungo cy'imyaka itanu, iri tegeko rikaba ryariho na mbere yuko se ajya ku butegetsi. Yavuze ko iri tegeko we abona ridakwiye kandi yizeye ko inkuru ye izarihindura.

Muri Cameroon, ihuriro rya DDHP riharanira uburinganire bw'abantu, ryatanze ikirego mu bushinjacyaha bw'urukiko rw'ibanze rwa Yaoundé rirega Brenda Biya ku "gukurura no gushishikariza ibikorwa by'ubutinganyi".

Perezida w'iryo huriro Patrice Christ Guidjol yagize at i"Nta muntu uri hejuru y'amategeko".

Ifoto ya Brenda Biya asomana n'uwo bahuje igitsina yaciye ibintu mu minsi ishize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cameroun-umukobwa-wa-perezida-biya-yeruye-ko-ari-umutinganyi-asaba-impinduka-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)