Ubu bushakashatsi bwakozwe n'umwarimu muri Kaminuza ya Western Ontario muri Canada, Prof Kalisa Egide, bugaragaza ko iryo gabanuka ry'ibyuka bihumanya ikirere rizanafasha abantu kugira amagara mazima.
Yagzie ati 'Ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko umunsi wahariwe siporo utuma imyuka ihumanya ikirere igabanyukaho hafi 20% kandi mu bipimo ibyo ni ikintu kinini cyane. Ibyo birinda indwara ndetse n'amafaranga Leta yatakazaga igura imiti yo kuzivura akagabanuka. Ni ikintu cyoroshye gukora kandi kidasaba amafaranga menshi cyane'.
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw'abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe nuko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.
Ibi bizafasha abo baturage kuzigama iminsi 3,300 y'akazi bari kuzagasiba bagiye kwivuza indwara zitandura zirimo n'iziterwa n'ihumana ry'ikirere no kudakora imyitozo ngororamubiri.
Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera hafi kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.
Impuguke mu buvuzi zitanga inama yo gukomeza gukora siporo no mu yindi minsi isanzwe itari iya 'Car Free Day'.
Prof. Mucumbitsi Joseph yagize ati 'Ubushakashatsi bwagaragaje ko inyungu zo gukora siporo ziruta izo kutayikora. Niyo wayikora uhumeka umwuka utameze neza cyane [kubera imodoka] ariko kutayikora ni byo bigira ingaruka mbi kurushaho. Mu Mujyi wa Kigali hari uduce tumwe tudacamo imodoka nyinshi bakoresha, hari na tapi z'icyatsi ziri i Nyarutarama na zo zagenewe abakora siporo'.
Uyu munsi wa siporo rusange umunyerewe nka 'Car Free Day' aho imihanda imwe ikumirwamo ibinyabiziga bya moteri igaharirwa ibikorwa bya siporo.
Iba buri cyumweru cya mbere n'icya gatatu bya buri kwezi i Kigali kuva mu 2016 hagati ya Saa Moya na Saa Tanu z'manywa igakurikirwa no gusuzuma abayitabiriye indwara zitandura. Gusa, no mu zindi ntara z'igihugu bagira iminsi itandukanye bakoraho siporo rusange.