Cardi B yashyize umucyo ku byo guhagarika umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi yashize, nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru yavugaga ko Cardi B ari mu nzira zo guhagarika umuziki burundu ndetse kandi ko nta yindi album azongera gushyira hanze.

Ibi byose byari byatangajwe n'umunyamakuru Joe Budden wahoze ari umuraperi, ibintu byatumye abantu benshi bahita babyizera kuko akenshi akunze kumenya amakuru y'ibyamamare bikomeye muri Amerika.

Nyuma yo kubona y'uko byatangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi, Cardi B yahise atangaza ko nta gahunda yo guhagarika umuziki afite cyane ko abatangaza ko ari hafi kuwuhagarika  ari abashaka kumuharabika.

Cardi B kandi yongeye no kunyomoza amakuru yavugaga ko atwite umwana wa gatatu, ahishura ko nta gahunda afite yo kongera kubyara vuba aha.

Nyuma y'uko Cardi B abwije ukuri abafana be, Joe Budden yahise asaba imbabazi Cardi B ndetse nawe aramubabarira.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145177/cardi-b-yashyize-umucyo-ku-byo-guhagarika-umuziki-145177.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)