Ni umukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Munani kuri KMC Stadium. Ikipe ya APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Al Hilal yo muri Sudani kuri penaliti 5-4 mu gihe Red Arrows yo yasezereye Hay Al Wadi iyitsinze ibitego 2-0 muri 1/2.
Abakinnyi 11 ba Red Arrows babanje mu kibuga:
Charles KalumbaÂ
Brian Chilimina
Peter Kalota
Nickson Mubili
Michee Malonga Gesimo
Cedric Onyumbe
Paul Katema (C)
Alassane Diarra
Anthony Shipanuka
Cel Ebengo Ikoko
Ricky Banda
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:Â
Pavelh Ndzila
Gilbert BYIRINGIRO
Clement NIYIGENAÂ
Yunussu NSHIMIYIMANA
Claude NIYOMUGABO
Dauda Yussif
Bosco RUBONEKA
Ramadhan NIYIBIZI
Olivier DUSHIMIMANA
Gilbert MUGISHA
Victor Mbaoma
Umukino watangiye ikipe ya APR FC ariyo isatira ndetse ikanarata ibitego byabazwe nk'aho Ruboneka Bosco yahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert ari mu rubuga rw'amahina gusa arekuye ishoti birangira umunyezamu wa Red Arrows,Charles Kalumba atabaye ashyira umupira muri koroneri.
Ku munota wa 9 gusa ikipe ya Red Arrows yaje kubona penaliti ku ikosa Byiringiro Gilbert yarakoreye mu rubuga rw'amahina ariko itewe na Ebengo Ikoko, umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzira ayikuramo.
Umukino wakomeje abakinnyi ba APR FC bakorera amakosa aba Red Arrows bigatuma hatangwa za kufura ariko ntibazibyaze umusaruro.
Ku munota wa 37 ikipe ya APR FC yarifunguye amazamu ku mupira Niyibizi Ramadhan yari ahaye Mugisha Gilbert ariko arekuye ishoti rikubita igiti cy'izamu.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira ikipe y'Ingabo z'igihugu cy'u Rwanda yihariye umupira ndetse binashoboka ko yatsinda igitego binyuze ku barimo Dushimimana Olivier 'Muzungu' ariko birangira byanze bajya kuruhuka bikiri 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye umutoza w'ikipe ya APR FC,Darko Novic akora impinduka mu kibuga akuramo Niyibizi Ramadhan hajyamo Richmond Lamptey.
Umukino wakomeje iyi kipe y'ingabo z'igihugu ubona ariyo iri kubona uburyo bw'inshi binyuze kuri Mugisha Gilbert ariko kububyaza umusaruro bikanga.
Darko Novic yaje kongera gukora impinduka mu kibuga akuramo Dushimimana Olivier 'Muzungu' na Victor Mbaoma hajyamo Mamadou Sy na Nzotanga Fils.
Ku munota wa 62 ikipe ya Red Arrows yaje gukosora APR FC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ricky Banda byavuzwe ko yanifujwe na Nyamukandagira.
Nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya Red Arrows yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya APR FC nk'aho Ricky Banda yari yongeye kurekuramo ishoti ariko Pavelh Ndzira aratabara.
Ku munota wa 72 Nshimiyimana Yunusu yavuyemo hajyamo Aliou Souane. Guhera kuri uyu munota APR FC yasatiriye cyane ndetse ikanabona koroneri nyinshi cyane ariko kuzibyaza umusaruro bikaba ingorabahizi bitewe n'uko ba myugariro ba Red Arrows ari barebare.Â
Ku munota wa 82 ikipe y'Ingabo z'igihugu yarase igitego cyabazwe ku mupira Niyigena Clement yari asunikiye Nzotanga nawe arekura ishoti ariko rikubita igiti cy'izamu.
Ku munota wa 90+2' APR FC yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mamadou Sy ku mupira yari ahawe na Richmond Lamptey.Â
Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma hitabazwa iminota 30 y'inyongera.
Mu minota y'inyongera 30 habuze ikipe itsinda bituma hitabazwa penaliti. Kuri penaliti ikipe ya Red Arrows yinjije penaliìiti 10 kuri 9 bituma ihita yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup ya 2024 maze APR FC inanirwa kwandika amateka.
Ikipe ya Red Arrows FC yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup ya 2024