COPEDU Plc yungutse agera kuri Miliyari 2,3 Frw mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inyungu yatangajwe kuri uyu wa 30 Kamena 2023 mu Nteko Rusange Ngarukamwaka ya COPEDU Plc yateraniye i Kigali.

Muri iyi nama abanyamigabane bagaragarijwe uburyo iki kigo cy'imari kiri gutera intambwe ishimishije, cyane cyane hashingiwe ku byagezweho mu mwaka ushize.

Aba banyamigabane kandi bashimiwe ubwitange bwabo ku bijyanye n'umusanzu ku mushinga w'inyubako y'icyicaro gikuru cya COPEDU Plc, batangarizwa ko inyingo yo ku rwego rwa mbere yarangije gukorwa.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya COPEDU Plc, Nyiraneza Vestine yibukije abitabiriye iyi nteko ko umugambi w'iki kigo ari uwo kuba banki y'abagore y'icyitegererezo muri Afurika.

Nyiraneza yaberetse ko kugira ngo bigerweho hasabwa ibintu byinshi birimo ubwitange, gukorera hamwe nk'abayobozi, abakozi n'abanyamigabane kugira ngo serivisi zihabwa abakiliya zirusheho kubanogera.

Ati 'Turasabwa kandi gukorera mu mucyo no kuba inyangamugayo twirinda gushyira imbere inyungu z'abantu ku giti cyabo buri rwego rukubahiriza inshingano zarwo.

Yakomeje ati 'Ibyo byose bigomba gukorwa hafatwa ibyemezo bidashingiye ku marangamutima ahubwo bigafatwa hakurikijwe amategeko. Bigakorwa hitawe ku nyungu rusange COPEDU Plc yihaye n'ibyifuzo by'abanyamigabane bayo'.

Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raïssa yagaragaje ko umutungo w'iki kigo wiyongereye ku ijanisha rya 18% naho inguzanyo ziri mu bakiliya zo ziyongereyeho 23%.

Yavuze ko kandi umwaka ushize iki kigo cy'imari cyashyize imbaraga mu ikoranabuhanga ryorohereza abakiliya kubona serivise batavuye aho bari.

Yagize ati 'Mu mwaka ushize twatangije ikoranabuhanga rya 'Mobile & Internet Banking', aho umukiliya wacu ashobora kubona serivise z'ibanze atavunitse nko kugura umuriro, kwushyura amazi n'ibindi. Ashobora kandi kwakira cyangwa kohereza agera kuri miliyoni 10Rwf akoreshesheje uburyo bwa eKash mu zindi banki cyangwa akohereza arenze ayo akoresheje uburyo bwa RIPPS'.

Muyango yongeyeho ko iki kigo cyashyize imbaranga mu bukangurambaga no kwegera abakiliya kikabigisha uko bakoresha neza inguzanyo n'izindi serivise zatuma ibikorwa byabo birushaho gutera imbere.

Mu mwaka ushize kandi COPEDU Plc yagize uruhare mu bindi bikorwa biteza imbere umuryango nyarwanda, nko gushishikariza abagore gutinyuka imirimo ibyara inyungu no gukorana n'ibigo by'imari.

COPEDU Plc ni ikigo cy'imari kimaze imyaka irenga 26 gitanga serivisi zo kuzigama n'inguzanyo, aho kuri ubu gifite amashami 11 hirya no hino mu Gihugu kandi icyenda muri yo akaba ayoborwa n'abagore.

Nanone kandi 70% by'imigabane ya COPEDU Plc, ifitwe n'abagore ndetse na Komite Nyobozi yayo igizwe n'ubwiganze bw'abagore ku kigero cya 66%, ndetse 63% by'abakozi bose ni abagore.

Abanyamigabane ba COPEDU Plc beretswe ko iki kigo gihagaze neza
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raïssa yagaragaje ko umutungo w'iki kigo wiyongereye ku ijanisha rya 18%
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya COPEDU Plc, Nyiraneza Vestine yavuze ko umugambi w'iki kigo ari uwo kuba banki y'abagore y'icyitegererezo muri Afurika.
Mu 2023 COPEDU Plc yungutse arenga miliyari 2,3 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yungutse-agera-kuri-miliyari-2-3-frw-mu-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)