Cpt Ian Kagame wabanje gutegereza nkabandi a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhungu wa Kabiri wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Captain Ian Kagame amaze iminsi agaragara mu Bajepe babarizwa mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, CTU, aho babaga barinze umutekano Perezida Kagame n'umuryango we.

By'umwihariko, aba bajepe bari bafite inshingano zo gukurikirana imigendekere myiza y'ibikorwa byo kwiyamamaza byabaye kuva tariki 22 Kamena 2024 kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Cpt Ian Kagame yatoreye kuri site y'itora ya Kagugu mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho yagaragaye ari ku murongo ategereje nk'abandi.

Ubwo yari agezweho, yinjiye, babanza kureba kuri lisiti y'itora ko ariho, ubundi mbere yo guhabwa urupapuro rwo gutoreraho Umukuru w'Igihugu, abanza gusobanurirwa uko gutora bikorwa.

Yerekeje mu cyumba cyagenewe gutoreramo [Ubwihugiko], amaze gushyira urupapuro ahabugenewe, yerekeza aho yaherewe urupapuro rwo gutoreraho Abadepite.

Ni umusore wagaragaje kwiyoroshya cyane mu gihe cyo gutora n'ubwo ari mu basirikare bari kwerekana ubudasa kandi bize mu ishuri rikomeye rya Royal Military Academy, Sandhurst UK.

Capt Ian Kagame afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019.

Amashusho agaragaza Cpt Ian Kagame ubwo yajyaga gutora mu matora akomatanije ay'Abadepiet n'Umukuru w'Igihugu

Abarizwa mu mutwe w'Ingabo zishinzwe umutekano w'umukuru w'igihugu 

Mu bihe byo kwiyamamaza yagaragaye mu bashinzwe umutekano baherekeje Perezida Kagame mu bice bitandukanye by'igihugu yiyamamarijemo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144963/cpt-ian-kagame-wabanje-gutegereza-nkabandi-akanasobanurirwa-amabwiriza-yatoreye-muri-gasab-144963.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)