Umunyamabanga w'ikipe  ya Rayon sports Namenye Patrick yavuze ko impamvu yatumye batandukana n'umutoza Julien Mette bari benyeranyijwe gukomezanya mu mwaka w'imikino wa 2024-2025 ari umukino wabahuje na APR FC ubwo bakiniraga kuri stade amahoro ivuguruye.
Â
Ubwo umunyamabanga wa Rayon sports Namenye Patrick yaganiraga na banyamakuru b'iyi kipe mu kigganiro ''Rayon time'' kinyura kuri radiyo Isango star yabahishuriye ko intandaro yo gutandukana kwa Rayon sports na Julien Mette ari umukino bagombaga gukinamo na APR FC, uyu mutoza atatoje bitewe nuko ubuyobozi bw'ikipe bwabonaga intego zabwo n'izo umutoza bihabanye kuva ku myitozo yanyuma uyu mutoza yakoresheje iyi kipe.
Ubwo Namenye yaganiraga na Isango star yagize ati 'Umunsi wa nyuma w'imyitozo ni wo wajemo ikibazo. Twari dufite abakinnyi bagera kuri 30, Â [umutoza] ategura amakipe abiri ; ikipe A n'ikipe B. Yakoze akantu nakwita nk'ikosa, abwira bagenzi be batozanya ko we uko azaseruka ejo [ku munsi w'umukino] azakinisha ikipe A mu minota 45 ya mbere, noneho mu gice cya kabiri agahita ahindura ya kipe yose, agakinisha ikipe B'.
Â
Gusa ku rundi ruhande umutoza Julien Mette yavuze ko abayobozi ba Rayon sports aribo bamunanije, uyu munyamabaganga avuze ibi mu gihe ikipe ya Rayon sports imaze igihe yiyubaka igura abakinnyi kandi biteganyijwe ko iraza gutangaza umutoza mushya vuba aha.