Cyusa Ibrahim yahishuye uko ijambo rya Perezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri jambo yarivuze ku wa 25 Kamena 2024. Yabwiraga abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ko u Rwanda rwagize Ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, byatumye zibasha gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse zikomeje urugendo rw'amajyambere.

Icyo gihe yagize ati '[…] Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n'uko rwatereranwe, ariko binatewe n'uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.'

Yongeyeho ati 'Nk'uko rero mutahindutse, muri za ngabo z'intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.'

Mu kiganiro yagiranye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'abanyamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yumvikanishije ko kuba Intare ari ukumenya guhangana n'ibibazo, yaba ibyawe, iby'umuryango cyangwa Igihugu.

Ati "Kubaho uri umbwa, ni ukubaho nta bitekerezo, utagira...umuntu yagutuka ukamusaba imbabazi [...] Kuba Intare mvuga ni uguhangana n'ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, cyaba icy'umuryango wawe, cyangwa icy'iki gihugu ukakigira icyawe."

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko akimara kumva ariya magambo yagiye mu nganzo akora indirimbo iyashamikiyeho mu rwego rwo kumvikanisha uburyo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bizeye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 imbere mu gihugu.

Ati 'Ni indirimbo nahimbye mpimbira intsinzi y'Umukuru w'Igihugu, ariko akaba ari n'intsinzi y'Abanyarwanda twese. Nyikora nagendeye ku magambo yavuze ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge abwira abanyarwanda ati 'muri intare kandi muyobowe Intare.' Akomeza ati 'Iryo jambo rero ryanteye imbaraga mpita nyihimbamo indirimbo.'

Mu nkikirizo y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana avuga agira ati 'Twatsinze banyarwanda, twabatsinze ku manywa y'ihangu, turi intare z'intajorwa'. Ati 'Amagambo ye rero niyo yatumye nkora iyi ndirimbo. Ndavuga nti ngomba kuyigeza ku banyarwanda, kuko intsinzi yo turimo turayibona, ikituraje ishinga ni itariki, ariko intsinzi yo turayikozaho imitwe y'intoki.'

Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo yise 'Migambo' yitiriye indirimbo yahimbiye Umukuru w'Igihugu.

Muri iki gitaramo yahuriyemo n'abarimo Mariya Yohana, Inganzo Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat. Ni ubwa mbere uyu muhazi yari akoze igitaramo nyuma y'imyaka 10 ishize ari mu muziki wubakiye ku guteza imbere injyana gakondo.

Cyusa Ibrahim yatangaje ko indirimbo ye 'Twatsinze' yayikoze ayikomoye ku ijambo rya Perezida Kagame

Cyusa yavuze ko nk'umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yizeye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu 




Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 25 Kamena 2024

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWATSINZE' YA CYUSA IBRAHIM




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144822/cyusa-ibrahim-yahishuye-uko-ijambo-rya-perezida-kagame-ryamubereye-imvano-yindirimbo-twats-144822.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)