Dorimbogo yashyinguwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo mu muziki yashyinguwe.

Uyu mukobwa yitabye ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi aguye mu bitaro bya Kibuye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo yasezeweho bwa nyuma ndetse aranashyingurwa iwabo muri Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo akagari ka Kibogora mu mudugudu wa munini.

Umuhango wo guherekeza Vava ukaba witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe be bashenguwe cyane n'urupfu rwe rwababaje benshi.

Yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y'ubuhumekero. Mu minsi ishize yari arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, ahava bamuhaye 'Transfer' yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.

Nyiransengiyumva yahageze kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 ameze nabi cyane, abaganga bagerageza kumwitaho ariko birangira yitabye Imana.

Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amajwi ye yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira mu rugo i Nyamasheke kuhivuriza.

Icyo gihe yagize ati 'Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.'

Inkuru y'incamugogo y'urupfu rwa Dorimbogo yatangiye kuvugwa mu ma saa kumi nebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Dorimbogo yasezeweho bwa nyuma



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dorimbogo-yashyinguwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)