Dr Frank Habineza yahaye isezerano rikomeye a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'igitondo, nibwo Dr Frank Habineza n'abakandida depite bamuherekeje biyamamarije mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira aho yagarutse cyane ku kugabanya imisoro ndetse no gukuraho uburyo bwo kongeresha agaciro uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permit) kandi rutangwa bavuga ko ari uruhushya rwa burundu.

Nyuma  yo kuva mu karere ka Nyabihu, mu masaha y'umugoroba Dr Frank Habineza yahise akomereza ibikorwa bye mu karere ka Rubavu i Mahoko aho yakiriwe n'abantu benshi ndetse mu nzira aho yanyuraga abantu babyiganira kuza kumureba.

Bimwe mu byo yaganirije abaturage bo muri aka karere, yababwiye ko naramuka atowe azagabanya imisoro ku buryo bufatika, abantu bazongera bakarya gatatu, abana ku mashuri bazarya neza birenze uko barya ubu, azashyiraho ibigo byo kwigisha imyuga itandukanye hagendewe ku bikorwa byiganje mu karere ka Rubavu n'ibindi bitandukanye.

Nyuma yo kugeza imigabo n'imigambi ye ku baturage bo mu karere ka Rubavu, Dr Frank Habineza yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka uko iminsi 10 ya mbere yo kwiyamamaza yagenze.

Ntezimana Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko byibuze 90% y'ibyo bari bateguye mu bikorwa byo kwiyamamaza byagezweho kandi ko hari intambwe yatewe ubuyobozi bukaba bubasha kubakira neza.

Yagize ati 'Twihaye amanota twavuga ko 90% y'ibyo twifuzaga twabigezeho kandi ukurikije impinduka mu nzego z'ibanze batwakiriye neza kandi abashinzwe umutekano bakora akazi kabo neza kandi iyo hari aho dusabye ko Polisi zitaba nyinshi bakabagabanya barabyemera.'

Dr Frank Habineza akaba n'umukandida uhagarariye ishyaka Geen Party mu matora y'umukuru w'Igihugu, yavuze ko kugeza magingo aya ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje kugenda neza uretse akarere ka Ngoma kabatengushye mu bikorwa byo kwiyamamaza ariko ahandi hose byagenze neza.

Yagize ati 'Compaign n'ubundi twayitangiye igoranye ariko uko iminsi igenda bigenda bisobanuka. Navuga ko nk'uko umunyamabanga mukuru yari abivuze twatengushywe n'akarere ka Ngoma ariko ahandi mubona ko twakirwa neza. Navuga ko ishusho dufite imeze neza kugera kuri uyu munota kandi niba mujya mubibona iyo dusuhuza abaturage n'imodoka batwereka urukundo cyane bavuga ngo tuzagutora, ni wowe n'ibindi bitandukanye.'

Dr Frank Habineza yavuze kandi ko bareze aka karere ku bwo kwica amategeko ya Komisiyo y'Amatora gusa bahakana bivuye inyuma ko batigeze bakora icyo cyaha ariko akaba avuga ko nahuguka azarega komite nyobozi y'Akarere ka Ngoma ikavanwaho ku bwo kwica amategeko ya Komisiyo y'Amatora.

Yagize ati 'Turacyahuze ariko niduhuguka tuzatanga ikirego komite nyobozi iveho kuko bishe itegeko rya Komisiyo y'Amatora. Ntabwo bibaho ko imitwe ibiri ya Politiki yiyamamariza ahantu hamwe.'

 Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144602/dr-frank-habineza-yahaye-isezerano-rikomeye-abi-rubavu-na-nyabihu-144602.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)