Dr. Frank Habineza yahize kongera umushahara wa muganga no kuvugurura mituweli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yiyamarizaga mu turere twa Gakenke na Rulindo two mu Ntara y'Amajyaruguru, Dr Frank Habineza, yakomeje kuri politiki igenga ubwisungane mu kwivuza, (Mutuelle de sante), kongera imirimo cyane cyane mu rubyiruko no kugabanya umusoro ku nyongeragaciro, TVA, avuga ko hakenewe impunduka.

Ku ngingo ijyanye n'ubwisungane mu kwivuza, yagize ati "Icyo twifuza kiri muri gahunda yacu ni uko umuntu ufite mituweli azajya ava kwivuza bakamwandikira umuti agahita ajya kuwugura muri farumasi akoresheje ikarita ya mituweli ndetse no kwa muganga n'ahandi, ku buryo uzajya ahabwa imiti umurwayi agakira kandi vuba kubera ko iyo miti irahari."

Yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije kuvugurura urwego rw'ubuzima, zirimo kongera umushahara wa muganga, ati "Ibyo byo tuzabikora twongere amafaranga mu kigega cya mituweli, imiti iboneke n'abaganga bacu nabo tubongerere umushahara nabo batuvure bishimye kuko iyo ugezeyo usanga bakuvura batishimye kubera ko hari igihe aba atekereza ko umwana yaburaye kubera ko afite agashahara gake."

Dr Frank Habineza, yavuze ku ngingo yo kubura akazi nayo yerekana ko hari ikigomba gukorwaho kugira ngo umubare y'abatagira akazi ugabanyuke.

Yagize ati "Ndabizi ko abantu benshi bakeneye akazi; dufite gahunda nziza yo kurwanya ubushomeri mu Banyarwanda cyane cyane mu rubyiruko, abana bacu bakeneye gukora, bafite imbaraga zo gukora babuze akazi ubu twebwe dufite ingamba twatekereje kugira ngo abantu babone akazi."

"Muri zo ni uko muri buri murenge mu Rwanda tuzashyiraho ishuri ryigisha imyuga ijyanye n'icyo mukeneye muri uwo murenge. Niba hano muri guhinga inanasi, ni urugero tubashyirireho ishuri ryigisha gutunganya inanasi barebe ikintu buri murenge ukeneye, noneho niturangiza ibyo abantu bagire ubwo bumenyi bujyanye n'ibyo bifuza, dushake noneho uruganda rutunganya ibikomoka ku byo dufite aho hafi iwacu, ba bana bize muri ayo mashuri babonemo akazi."

Dr Frank Habineza kandi yagarutse no ku musoro nyongeragaciro, TVA, avuga ko ukiri mwinshi ukabangamira abaguzi nyamara ugabanyijwe Leta yakunguka kuko abaguzi baba benshi kandi bagahaha bishimye.

Yagize ati "Ubu uwo musoro uri kuri 18%, niwo utera ibiciro byacu kuzamuka ugasanga ikintu cyagombaga kugura 1500 Frw kiri ku bihumbi 2 Frw, twebwe muri gahunda yacu dushaka kuwugabanya byibura tuwugeze kuri 14% kugira ngo ibiciro biri ku isoko bigabanuke, umuntu wavuye ku isukari abe yayisubiraho n'umuntu ushaka kugura n'akanyama abe yakagura kubera ko ibiciro byagabanyutse."

Akomeza agira ati "Ibyo ni uguteza imbere Abanyarwanda bose kuko turifuza ko Abanyarwanda bashobora kuba bahaha, nibahaha ari benshi leta izabona amafaranga menshi kubera ko abaguzi bazaba biyongereye ariko umusoro nuzamuka abahaha bazahaha ari bake leta ibure amafaranga."

Dr. Frank Habineza yavuze ko azongera umushahara wa muganga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yahize-kongera-umushahara-wa-muganga-no-kuvugurura-mituweli

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)