Dr. Frank Habineza yasezeranyije kubaka inganda zikora ibiryo by'amafi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intara y'Iburengerazuba ifite umwihariko wo guturana n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho u Rwanda rufite isoko rikomeye ry'inyama. Icyakora u Rwanda ntirurashobora kugira umusaruro mwinshi uhagije abarutuye, mbere yo gusagurirwa amasoko, cyane cyane ku bijyanye n'inyama.

IUbwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke, Dr Frank Habineza yavuze ko ibi biri mu by'ibanze azakora muri iyi ntara.

Ati "Mufite tekinike zishobora kubafasha kuroba amafi menshi ariko ntimufite ibiryo by'amafi. Kuri iyo ngingo buri karere kagomba kugira uruganda rukora ibiryo by'amafi, cyangwa se by'amatungo kuko bajyaga kubigura kure ugasanga birahenze."

Dr Frank Habineza yavuze ko ubuvugizi bakoze bwatumye hakorwa umuhanda uva mu i Tyazo ujya ku Bitaro bya Kibogora, ashimira Leta yakoze uyu muhanda, avuga ko imihanda abaturage basabye itananira DGPR mu gihe baba bayigiriye icyizere.

Dr Frank Habineza yavuze ko muri gahunda bafite, bateganya gukora imihanda minini ifite inzira z'amagare, iza moto, iz'abanyamaguru kandi ifite inzira ngari z'amazi. Ibi ngo bizayirinda kwangirika bya hato na hato kandi bigabanye impanuka ziterwa n'ububi bw'imihanda.

Frank Habineza yavuze ko abatuye Intara y'Iburasirazuba bazubakirwa inganda zikora ibiryo by'amafi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yasezeranyije-kubaka-inganda-zikora-ibiryo-by-amafi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)