Mu ijoro ry'itariki 15 Nyakanga 2024 ni bwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida, aho Kagame Paul wa FPR Inkotanyi yagize amajwi 99.15%, Dr. Habineza Frank wa DGPR agira 0.53% na ho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umakandida wigenga agira 0.32%.
Nyuma yo gutangaza ibi, Dr. Frank Habineza wari hamwe n'abamufashaije mu gihe cyo kwiyamamaza yatangiye ashimira uburyo ibikorwa by'amatora no kuyitegura byagenze. Yashimye by'umwihariko inzego z'umutekano zakoze akazi gakomeye ndetse n'itangazamakuru ryafashije gutangaza ibyakorwaga byose.
Yashimye kandi umuryango we wamubaye hafi, abo mu ishyaka DGPR bamushyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'abamuhaye impano zo kumushyigikira.
Yashimye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yakoze akazi kayo ndetse n'Abanyarwanda bitanze bakaza mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ati 'Reka nshimire n'Abanyarwanda batwakiriye neza hirya no hino mu Gihugu mwarabibonye ko baje kumva imigabo n'imigambi yacu. Bavuye mu nzu zabo, amaduka yabo, baza kutwakira ku mihanda n'ahandi'.
Agereranyije amatora ya Perezida yaherukaga kuba n'ay'uyu mwaka, yagize ati 'Mu 2017 habayeho imbogamizi nyinshi cyane zaterwaga n'inzego z'ibanze. Tugereranyije n'amatora y'uyu mwaka. Imbogamizi zabaye ziri kuri 2% indi 98% byagenze neza'.
Dr. Frank yavuze ko nubwo yafashe umunsi wo kwiyamaza kuri diaspora hari abandi baba mu mahanga bifuje ko yabagenera undi mwanya ntibyashoboka ariko ahamya ko itangazamakuru ryari ririmo byose bakenera kumenya kandi biboneka hose hashoboka.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora izatangaza ibyavuye mu matora ya Perezida n'ay'abadepite bya burundu ku itariki 27 Nyakanga 2024, mu gihe ku gicamunsi cy'itariki 16 Nyakanga ari bwo iri butangaze iby'ibanze byavuye mu matora y'abadepite.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yashimye-uko-amatora-yagenze-video