Dr Frank Habineza yiyemeje guteza imbere ubuh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru, Dr Frank Habineza n'ishyaka Green Party muri rusange bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe twose duherereye mu Ntara y'Amagepfo.

Mbere yo kwerekeza kuri site yo kwiyamamarizaho, Dr Frank Habineza ari kumwe n'umufasha we babanje kujya kwiragiza Imana muri Kiliziya Gatolika i Kibeho aho benshi bazi nko ku butaka butagatifu.

Dr Frank Habineza yaganirije abaturage b'Akarere ka Nyaruguru ko umusaruro w'amata babona ariko ntubinjirize kubera ikaragiro, ko naramuka atowe azabaha ikaragiro ry'icyitegererezo.

Dr Frank Habineza kandi yongeye kwizeza abaturage ko igifungo cy'agateganyo kizakurwaho nyuma natorerwa kuyobora Igihugu kandi ko umuntu uzajya afungirwa ubusa azajya ahabwa ingurane y'igihe yamaze muri gereza.

Ubwo yageraga mu karere ka Nyamagabe, Dr Frank Habineza yikije ku kibazo abaturage bo muri aka karere bahura nabyo byumwihariko mu buhinzi aho batabasha kubona ifumbire ndetse n'imbuto nziza.

Dr Frank Habineza yavuze ko namara gutorwa azageza ku baturage ifumbire n'imbuto ku gihe ku abahinzi bose ndetse anashyireho ikigega kigamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi n'imishinga ishamikiye kuri uyu mwuga.

Mu turere twose tugize Intara y'Amagepfo, Dr Frank Habineza asigaje akarere ka Muhanga akaba asoje urugendo rwo kwiyamamaza mu Ntara y'Amagepfo hanyuma agategereza ibizava mu matora ateganyijwe ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.


Dr Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Nyamagabe 


Dr Frank Habineza yavuze ko azateza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144729/dr-frank-habineza-yiyemeje-guteza-imbere-ubuhinzi-nubworozi-mu-turere-twa-nyaruguru-na-nya-144729.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)