Dr. Habineza Frank yasezeranyije kugabanya imyaka ya 'Pansiyo' natorerwa kuyobora u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Huye.

Umukandida Dr. Frank Habineza, yagarutse ku mateka y'Ishyaka rya Green Party, yerekana uburyo Akarere ka Huye ari yo ngobyi yaryo.

Yashimangiye ko igitekerezo cyo gushinga ishyaka yagikuye mu Karere ka Huye, ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR).

Yavuze ko igitekerezo cyo kurishinga cyatangiye mu 2002 ariko ntibyahita bikunda, ahubwo bisaba ko bigera mu 2007, we na bagenzi bongera kubyutsa ibi bitekerezo.

Ati 'Twahuye na bagenzi banjye mbabwira ko cya gitekerezo cyo muri 2002 kitapfuye ndetse no muri abo banyeshuri harimo Senateri Alexis Mugisha, buriya nawe ari mu bo twatangiranye iri shyaka. Twaricaye turavugurura, kugeza ubwo muri 2009 twashinze ishyaka ryaje kwemerwa mu 2012 kandi muraribona ryarakuze, rigera mu Nteko Ishinga Amategeko none ubu intego ni ukuyobora igihugu.'

Dr. Habineza Frank yamurikiye abaturage ibyo yifuza kubagezaho birimo ko natorerwa kuba Umukuru w'Igihugu, azagabanya imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru, ikava kuri 65 ikajya kuri 60.

Ishyaka rya Green Party ryagaragaje ko kugabanya imyaka yo kujya muri Pansiyo bizagira ingaruka nziza ku rubyiruko kuko bizaruha urubuga rwo kugaragaza icyo rushoboye, rukaba rwaninjira mu mirimo ari rwinshi bitewe n'uko imyanya iziyongera.

Berekanye imigambi itandukanye yo guteza imbere abaturage binyuze mu guhanga imirimo. Uyu Mukandida yavuze ko natorwa akaba Perezida wa Repubulika azashyiraho uburyo bwo guhanga umurimo aho byibura azajya ahanga imirimo ibihumbi 500 buri mwaka.

Ibi ngo bizanyura mu gushinga ibigo by'imyuga n'ubumenyingiro muri buri murenge kandi bikazajya byigisha ibikenewe muri iyo mirenge, bijyanye n'umwihariko wayo.

Ati "Niba ari ishuri rituriye amazi abaryigamo bakwiye kuba biga uburobyi, gukora ubwato, n'ibindi ariko bijyanye n'aho batuye.''

Yakomeje avuga ko azashyiraho ikigo gihuza abakozi n'abatanga akazi mu nzego zaba iza Leta n'izigenga (Rwanda Employment Agency) kikazagaba amashami mu mirenge yose.

Dr. Frank Habineza kandi yagaragaje ko azashyiraho umushahara fatizo ku mukozi wese uhereye ku mukarani, umukozi wo mu rugo n'abandi bakozi hagamijwe gukuraho akarengane abakozi bakorerwaga n'abakoresha babo.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba Green Party birakomereza mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke ku wa 1 Nyakanga 2024.

Dr. Frank Habineza asobanura imigabo n'imigambi ye
Dr. Habineza asuhuza abanyamuryango b'Ishyaka rye
Dr. Habineza asuhuza abanyamuryango b'Ishyaka rye
Dr. Frank Habineza yakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Fidele Ngabo aha Dr. Frank Habineza ikaze mu bikorwa byo kwiyamamaza
Abarwanashyaka ba Green Party bari bafite morale iri hejuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habineza-frank-yasezeranyije-kugabanya-imyaka-ya-pansiyo-natorerwa-kuyobora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)