Dr Habineza yijeje ab'i Nyaruguru inganda zirimo urutunganya ifiriti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ku munsi wa 14 w'ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga, Umudugu wa Mubuga,

Umunyamabanga Mukuru wa DGPR unashinzwe ibikorwa byo kwamamaza, Ntezimana Jean Claude, yavuze ko biyemeje kujya mu turere twose kugira ngo babagezeho amasezerano y'ibyiza babafitiye ariko nabo bakaba babatezeho amajwi bifuza ko babasezeranya.

Ati "Twiyemeje kujya mu turere twose uko ari 30 kugira ngo dusezerane n'abaturage ibyo tuzabagezaho. Turashaka ko kuri 15 Nyakanga 2024 namwe muzaduha ibyo mugenda mutwizeza mukadutora. Muzatugirire icyizere kuko ibyo DGPR tutajya dusubira ku ijambo.''

Mu kwiyamamaza kwe, Kandida Perezida Dr Habineza Frank,yagaragarije urugwiro abatuye i Nyaruguru, avuga ko yishimiye kuba yasengera i Kibeho akiragiza Umubyeyi Bikiramariya ngo azamufashe mu migendekere myiza y'amatora.

Dr Habineza, yavuze ko yamenye amakuru ko abaturage ba Nyaruguru bafite amata menshi akomoka ku nka abizeza ko natorwa bazahabwa amakusanyirizo y'amata ndetse n'uruganda rw'amata.

Ati ''Muri aborozi kandi mufite umukamo mwinshi, ariko nta makusanyirizo y'amata mugira, bityo tukazashyiraho amakusanyirizo mu mirenge yose. Ariko ntibizarangirira mu gukusanya gusa, twifuza ko mwagira n'uruganda rutunganya amata, noneho niruboneka ruzanatange akazi ku bantu batandukanye haba ku rubyiruko n'abahinzi bahagemura.''

Yakomeje avuga ko azanabaha uruganda rw'ibirayi kugira ngo byongere agaciro ku isoko, maze abakora ubuhinzi bwabyo nabo bakirigite ifaranga.

Yagize ati' 'Ku bijyanye n'ibirayi muhinga, twabonye ko mukwiye guhabwa uruganda rutunganya umusaruro w'ibirayi kugira ngo birusheho kubagirira akamaro. Dufite gahunda yo kugira uruganda muri buri murenge, ni yo mpamvu mukwiye kugira uruganda rw'ibirayi rwajya rutunganya nk'amafiriti ajya i Kigali n'ahandi.''

Dr Habineza yakomeje avuga ko ibyo byose bizashoboka nta kabuza, kuko ngo afite n'umugambi wo gushyiraho ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi(Rwanda Agricultural Fund) aho abahinzi n'aborora bazaba bafite amahirwe yo kubona inguzanyo zifite inyungu nke cyane ya 2% gusa,bakabasha gukora bakongera umusaruro.

Abaturage batandukanye bari baje kumva imigabo n'imigambi babwiye IGIHE ko ibyo yabijeje biramutse bishyizwe mu ngiro, byazamura urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi bigatuma ababukora bahinduka abanyamwuga kuko baba bakorera isoko ridahindagurika.

Ubusanzwe ,Akarere ka Nyaruguru, kazwiho kuba gatuwe n'aborozi ndetse bakavuga ko kagira n'ubwatsi bw'inyovu inka zikunda, zaburisha zikagira umukamo mwiza cyane.

Mu gihe haba hitaweho ubworozi bwazo hagashyirwa n'uruganda rutunga amata azikomokaho,byahindura isura yabwo bugatera imbere cyane.

Dr Habineza Frank, yijeje ab'i Nyaruguru ko natorwa azahagezaho uruganda rutunganya umukamo w'inka zabo.
Mbere yo kwiyamamaza,Umukandida wa DGPR ari kumwe n'umufasha we, babanje kwifatanya n'abakirisitu gatorika gutura igitambo cy'ukarisitiya muri shapele yitiriwe Nyina wa Jambo i Kibeho.
Dr Habineza Frank yakiranywe urugwiro i Nyaruguru muri santere ya Ndago mu Murenge wa Kibeho muri Nyaruguru.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habineza-yijeje-ab-i-nyaruguru-inganda-zirimo-urutunganya-ifiriti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)