Dusure 'Teleport' y'u Rwanda, agace rwitezemo amakiriro ahambaye (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Teleport ni ahantu hashyirwa iminara ikusanya amakuru avuye kuri Satellite. Bivuze ko umuntu ufite Satellite mu kirere, aba akeneye gushyiraho uburyo amakuru yayo azajya akusanywa.

Ni ibintu by'ingenzi cyane kuko nk'u Rwanda kuva rwakohereza Rwasat1 mu 2019, kugira ngo rubone amakuru yayo, bisaba ko rwifashisha abandi kuko rwo nta kuntu rwayageraho.

Teleport iba ari ahantu hashyizwe za antenne nini zikusanya amakuru ya Satellite iri mu kirere. Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko i Rwamagana ariho hashoboka bitewe n'ibisabwa ngo yubakwe.

Yubakwa ahantu hisanzuye, hatari imisozi cyangwa se ibiti ku buryo bitazabera imbogamizi antenne zifashishwa mu gukusanya amakuru.

Ubusanzwe satellite zoherezwa mu kirere bikorewe ahantu habugenewe, hakifashishwa ikoranabuhanga rizitumbagiza. Kugeza ubu, ahantu hakoreshwa cyane mu kohereza Satellites harimo nka Cape Canaveral i California; Baikonur na Plesetsk mu Burusiya, Kourou muri French Guiana n'ahandi. U Rwanda rwo rwakoresheje agace ka Tanegashima mu Buyapani.

Iyo zigeze mu isanzure, hakurikiraho igikorwa cyo kwakira amakuru ziba ziri gukusanya, akifashishwa mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe nk'ibijyanye n'imihindagurikire y'ikirere, zigatanga internet n'ibindi.

U Rwanda kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza mu kirere Satellite ku bwinshi, rwahisemo guhindura uburyo bwo kubyaza umusaruro isanzure, rwubaka ahantu hazajya hakusanyirizwa amakuru ku muntu ufite satellite.

Umukozi ushinzwe imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA), Innocent Niyonsenga, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kohereza Rwasat1, amakuru yayo, yabonekaga u Rwanda rwishyuye abandi.

Ati 'Amakuru yanyuraga ahandi bakabona kuyadushyikiriza kuko nta bushobozi twari dufite.'

Teleport y'u Rwanda yubatse ku buso bungana na hegitari 20 ariko hamaze gukoreshwa hegitari imwe.

Antenne u Rwanda rufite ni iya mbere muri Afurika

Muri iki cyanya, hashyizwe antenne imwe nini. Yakorewe mu Bufaransa mu ruganda rwa 'Safran Data Systems' nyuma yo gusura inganda eshanu hirya no hino mu Bufaransa.

Ati 'Twabanje kuyipima neza, tubanza kureba ko ikora neza. Yaje ari agace kamwe ku kandi. Bayikora ari uko ubisabye kandi bayikora bashingiye ku byo umukiliya ashaka.'

Ipima toni 28,5. Yateranyijwe n'inzobere zo muri 'Safran Data Systems'.

Itsinda ry'Abafaransa rizakomeza gukurikirana imikorere yayo mu gihe cy'imyaka itatu. Kuyigura byatwaye hafi miliyari enye z'Amafaranga y'u Rwanda.

U Rwanda rwiteze kuyibyaza amafaranga menshi

Nyuma yo kugira iyi Teleport, u Rwanda rufite gahunda yo kuzajya rufasha abantu bashaka amakuru mu isanzure, bakayifashisha. Ubusanzwe serivisi nk'izi, zishyurwa ku munota.

Umunota umwe ushobora kugura hagati ya 3000$ na 10.000$. Bivuze ko haramutse habayeho nk'umuntu uyikoresha ku buryo akenera nibura iminota 15, yakwishyura hafi 45.000$ mu gihe igiciro cyaba cyabariwe ku mafaranga make.

Magingo aya, hari umukiliya wamaze kugirana amasezerano n'u Rwanda aho azishyura ibihumbi 450$ ku mwaka.

Niyonsenga ati 'Urumva ni umwe, ntabwo turabara uzazana antenne ye akayishyira hano.'

Usibye abazajya bakoresha iyi Teleport mu gukusanya amakuru, kuko u Rwanda rufite ubutaka bunini, ruzajya rwemerera n'abandi bashaka ahantu ho kuzishyira, kwifashisha iki cyanya.

Ku rundi ruhande, hari abandi bari mu biganiro n'u Rwanda bigamije kumvikana uko rwajya rukurura amakuru ya Satellite rukayabasangiza.

Ushingiye ku mikorere ya Teleport, nibura mu myaka itanu ya mbere, amafaranga yashowe muri uyu mushinga azaba yaragarujwe n'inyungu yarabonetse. Iyi Satellite bibarwa ko igomba gukora neza nta nkomyi nibura mu gihe cy'imyaka itanu.

Antenne u Rwanda rufite, nta yindi muri Afurika binganya ubushobozi.

Nta handi muri Afurika hari Antenne ifite ubushobozi nk'ubw'iyi iri i Rwamagana
Ishobora guhindukira igafata amakuru ya Satellite mu byerekezo byose
Iyi Antenne yakorewe mu Bufaransa, ivanwayo ari ibice iteranyirizwa aho yubakiye
Ahashyizwe Teleport mu Karere ka Rwamagana, ni ahantu hisanzuye, hatari imisozi ishobora gutuma amakuru adakururwa uko bikwiriye

Amafoto: Irakiza Augustin
Video: Irakiza Excellent




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusure-teleport-y-u-rwanda-agace-rwitezwemo-amakiriro-ahambaye-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)