Aha rero Yesu yamanutse ajya kuri uyu Mugezi, nanjye narahanyuze ubwo nari muri Jordanie, kimwe mu bihugu bikungahaye cyane ku mateka, dore ko kirimo bimwe mu bice Yesu yabayemo.
Ni Igihugu kidakungahaye cyane mu bijyanye n'umutungo kamere, nk'uko bimeze ku bindi bihugu bigikikije, gusa kikaba gikungahaye cyane ku mateka n'umuco, ibyo Minisitiri w'Ubukerarugendo, Makram Mustafa A. Queisi, avuga ko ari 'Peteroli idashira, itazatakaza agaciro, ahubwo agaciro kayo kazarushaho kwiyongera.'
Nasuye iki gihugu ndi kumwe n'itsinda ry'Abanyarwanda 40 ryiganjemo abakora mu rwego rw'ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n'ibindi, mu rugendo rwari rugamije kwigira kuri Jordanie, Igihugu gifitanye umubano mwiza n'u Rwanda ariko kikanagira umwihariko wo kuba cyarubatse inzego zituma kigira ubukungu budashingiye ku mutungo kamere, ingingo u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga.
Ntabwo ari Igihugu kinini cyane, kuko gikubye u Rwanda hafi inshuro eshatu zirengaho gato, ku buso bwa 89.342 km2, kigaturwa na miliyoni 11 z'abaturage, bagizwe na 95% by'Abayisilamu ndetse na 5% by'Abakirisitu. Aha hari n'umwihariko w'urusengero ruhuza Abayisilamu n'Abakirisitu.
Amateka agaragaza ko abantu ba mbere batuye muri iki gihugu mu myaka ibihumbi 20 ishize, ndetse igishushanyo cy'umuntu kimaze igihe kinini ku Isi, cyabonetse muri iki gihugu.
Twashyitse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Amman, mu Murwa Mukuru wa Jordanie, Igihugu gifite abantu bakirana urugwiro, bakavuga indimi zinganjemo Icyarabu, Icyongereza kikavugwa n'abantu bake.
Umugezi Yesu yabatirijwemo
Bibiliya igaragaza ko Yesu yaje mu Isi afite ubushobozi budasanzwe, ariko akabanza kwisanisha n'imibereho y'abatuye Isi kugira ngo bamwakire, bamwiyumvemo.
Yagombaga gukora imwe mu migenzo yabo, irimo no kubatizwa. Yohani Umubatiza niwe wamubatije, abikorera mu Mugezi wa Yorodani, kuri ubu unyura ku nkombe z'ibihugu nka Jordanie, Israel, Syria ndetse n'ibice bya Palestine nka West Bank, aho ukora ibilometero 251 mbere yo kwinjira mu Nyanja (Dead Sea).
Mu bilometero 7.5 uvuye kuri iyi Nyanja, ugera ku gace ka Betaniya, ari naho Yesu yabatirijwe na Yohani Umubatiza. Ubusanzwe Umugezi wa Yorodani ni Umugezi munini, ariko agace Yesu yabatirijwemo kari ku ruhande rw'uyu mugezi, ahazwi nka Al Maghtas, bisobanuye ahantu hakorerwa igikorwa cyo kubatiza.
Mu bilometero bibiri uvuye kuri iyi Site Yesu yabatirijweho, ugera ku Buvumo Yohani Umubatiza yari atuyemo, ari naho yatangiriye imirimo yo kubwiriza ubutumwa bwiza.
Muri aka gace kandi niho Eliya yahagurukiye asubizwa mu Ijuru, nk'uko bigaragara mu Gitabo cy'Abami ba Kabiri. Kubera amateka akomeye hafite, ba Papa batatu bamaze kuhasura ndetse hasurwa n'abakirisitu benshi buri mwaka.
Umusozi wa Nebo, aho Mose yapfiriye
Twahavuye twerekeza mu Majyepfo y'Uburasizuba, nko mu bilometero 31, aha ni ku Musozi wa Nebo nawo ufite igisobanuro gikomeye mu mibereho y'Abakirisitu.
Mu Gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri, Igice cya 34 umurongo wacyo wa mbere, hagira hati 'Mose ava mu Kibaya cy'i Mowabu kinini, azamuka wa Nebo agera mu Mpinga ya Pisiga, iteganye n'i Yerikoâ¦'
Uyu Musozi Mose yazamutse, niwo ngiye kubabwira kuko nanjye nawuzamutse, ukaba uherereye mu bilometero nka 30 uvuye mu Murwa Mukuru wa Jordan, Amman, ndetse no mu bilometero nka bitandatu uvuye mu Mujyi wa Madaba, ndetse no mu bilometero nka 3.5 uvuye mu Mujyi wa Nebo wanditswe muri Bibiliya, kuri ubu ukaba usigaye witwa Khirbet al Mukhayyat.
Uhagaze ku mpinga y'uyu musozi, niho ushobora kubona Umugezi wa Yorodani, ukareba muri Israel ndetse mu gihe nta gihu gihari, uba ushobora kureba Umujyi wa Yerusalemu.
Nyuma yo kureba Igihugu cy'isezerano ariko ntabashe kukigeramo, Mose yaje kugwa kuri uyu Musozi ndetse bikavugwa ko ari ho ashyinguwe.
Kuri uyu musozi kandi uhasanga ikimenyetso kigaragaza inzoka iri ku nkoni Mose yacuze, iyi ikaba yaracuzwe mu rwego rwo kuvura abari bariwe n'inzoka, nk'uko byanditswe mu Gitabo cyo Kubara, mu Gice cya 21.
Andi mafoto
Amafoto: Scovia Kambabazi Uwizeye