Eric Pisco yahembuye benshi, abarimo Chorale... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cyitabiriwe ku bwinshi, abato n'abakuru bari babukereye bashishikajwe no gufatanya na Eric Pisco kuririmbira Imana.

Ku masaha yari agenwe iki gitaramo cyatangiye, Umuririmbyi Eric Gatashya umenyerewe muri Chorale de Kigali yinjiza abitabiriye mu gikorwa nyirizina aririmba Ave Maria yazanye akamwenyu ku maso y'abari muri iki cyumba.

Eric Pisco hamwe n'itsinda ryamufashaga kuririmba bageze ku rubyiniro mu myambaro ibereye ijisho baririmba igice cya mbere cy'indirimbo za mbere zagomaga kumurikwa. Indirimbo ''Mpindura'' yanogeye abitabiriye iki gitaramo mu buryo bugaragara.

Nyuma y'iki gice cya 1 habayeho umwanya wo gusenga nyuma Eric n'itsinda bafatanyaga bagarukana isura nshya mu ndirimbo 3 zakurikiyeho zaje zifite umwihariko wo kuba zari mu ndimi zitandukanye ndetse zinacurangitse mu buryo butandukanye n'izabanje. Bageze ku yitwa Sifu Mungu abitabiriye bose bahagurutse bacinya akadiho ari nako yanyuzagamo akaganiriza abitabiriye mu butumwa bw'ihumure ku bafite imitima iremerewe .

Uwahageze wese yabashije kubona ubuhanga iki gitaramo cyari giteguranye, Umuhanzi ndetse akaba asanzwe ari umuyobozi wa Chorale t Paul Kicukiro, Denys Nyituriki yahawe urubyiniro aririrmba Ndakugarukiye na Mpindura mushya yahembuye imbamutima z'abitabiriye.

Eric Pisco yagarukanye imbaraga zidasanzwe yerekana ko ubuhanga bwe budashingiye gusa ku ndirimbo zo mu rurimi rw'ikinyarwanda, aririmba ebyiri ziri mu Giswahili ''Tumezariwa Upya na 'Asante Mungu' nazo zazamuye imbamutima z'abari baryohewe n'ibi birori.

Hagati aho umuhanzi umaze kugwiza ibigwi Oreste Niyonzima n'itsinda bafatanyaga bahawe umwanya baririmba indirimbo 2 'Duhe Kunyurwa' na 'Imana ni Umubyeyi' yasururukije abakunzi b'uyu muhanzi umaze kwigarurira abatari bake.

Mu myambaro ya Kinyarwanda Eric Pisco n'itsinda bafatanya bagarukanye imbaduko n'akamwenyu ku maso baririmba indirimbo 3 ziganjemo umudiho gakondo ari nako banyuzagamo bagatega amaboko bagafatanya n'abitabiriye kubyina, yahereye ku yitwa 'Kundwa' ari nayo yitiriwe iki gitaramo yitsa cyane ku ndirimbo 'Shimirwa '' avuga ko ariyo ndirimbo yahimbye bwa kabiri yinjira mu muziki ku tariki 20\06\2011, asoreza kuri 'Kira' yerekanye ubuhanga budasanzwe mu buryo bw'amajwi n'imicurangire.

Itsinda Catholic All Stars ryari riyobowe n'umunyamuziki Emmy Pro ryahawe umwanya mu majwi yabo azira amakaraza bakomeza gufasha abantu guhimbaza Imana biciye mu ndirimbo zabo ari nako abitabiriye bafashwaga n'ibinyobwa bya Blarirwa ndetse Skol.

Eric Pisco yanyuzagamo agashimira bamwe mu bo mu muryango we baje kwifatanya na we, abo biganye muri eminari nto ya St Aloys i Cyangungu yanahamagaraga mu mazina, ndetse na bamwe mu baririmbyi bamenyerewe muri Kiliziya Gatolika baje kumutera ingabo mu bitugu, yashimiye byumwihariko Chorale de Kigali yamufashije mu buryo bufatika kuva yagira igitekerezo cyo kumurika uyu muzingo.

Hodari Jean Claude, Umuyobozi wa Chorale de Kigali yashimye imyitwarire iranga Eric Pisco kuva yagera muri iyi Chorale, atangaza ko kuva mu ntangiriro z'iki gikorwa nka Chorale de Kigali bari babizi ndetse banafatanyije muri byinshi, yamumenyesheje kandi ko nka Chorale bazamutera inkunga yo kugura uyu muzingo mu rwego rwo gukomeza kumuba hafi.

Yagize ati' Abitegura twari tubizi hari n'ibyo twafatanyijemo mu kubitegura ariko tuzakomeza kugura iriya mizingo kugeza irangiye, ntabwo tuza kubara iyo tumaze kugura ariko tuzayimara'.

Yakomeje ashima iyi mpano ndetse anamwizeza gukomeza kumusabira kuri Nyagasani agakomeza akaguka.

Niyitegeka Charles, yavuze ko atewe ishema n'impano y'uyu musore mu izina rya Ishusho Tv abereye umuyobozi amwerera kuzamukorera indirimbo 5 ndetse amwizeza ko ibihangano bye bizajya bitambutswa kuri iyi televiziyo buri munsi kandi ku buntu.

Ikindi nk'Umuyobozi uhagarariye itsinda 'Inyange za Mariya' mu izina ry'iri tsinda na none yatangaje ko bemeye kugura indirimbo zifite agaciro k'amafaranga 100.000 Frw nk'inguga bateye ubutumwa bwiza buri guca mu mpano y'uyu musore.

Igitaramo nk'uko byari biteganyijwe ko gisozwa saa yine z'ijoro, cyasojwe hatangwa urubuga ku bashaka kugura no gutera ingabo mu bitugu uyu musore dore ko mu bubiko bwe harimo indirimbo zirenga 400 zitarasohoka agikeneye gushyira ahagaragara.


Eric Pisco yagaragaje ko ashoboye

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari  yashimiye Eric Pisco anamugenera  impano mu izina rya bagenzi be 


Yemerewe impano



Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye



KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

Umwanditsi: Jean Nshimiyimana (Dox Visual)

Amafoto: Jean Nshimiyimana(Dox Visual)



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144549/eric-pisco-yahembuye-benshi-abarimo-chorale-de-kigali-batanga-impano-mu-gitaramo-kidasanzw-144549.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)