Ese birakwiye kwibuka ubukarabiro ari uko twatewe? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo ndwara yari iteye ubwoba ku bihugu by'ibihangange byagera ku bikizamuka mu iterambere ho ibintu bikaba ibindi kuko iki kibazo cyari gisanze ibindi by'ubukene bwari mu baturage.

Intwaro rukumbi ibihugu byose byisunze kwari ugukaraba intoki kugira ngo nibura uwo wasuhuje wanduye Covid-19 atayikwanduza, bikunganirwa n'udupfukamunwa, guma mu rugo n'ibindi.

Ni yo mpamvu no mu Rwanda kubaka ubukarabiro byimakajwe ahantu hose, hahururira abantu benshi.

Icyakora inkingo zaraje iyo ndwara yongera gucogora ku rugero rwa burundu ibintu bisubira mu buryo.

Bwa bukarabiro ahenshi bwarengejwe ingohe ku buryo ubona ko icyatumaga bazitabira kwari uko Covid-19 yari irimbanyije nyamara byaranafashaga no kurinda izindi ndwara ziterwa n'umwanda.

Ku wa 27 Nyakanga 2023 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y'Ubushita bw'Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri.

Abantu benshi bahise bakangarana, agatima kongera gukubita kuri bwa bukarabiro bwubatswe kuko gukaraba intoki na byo biri mu birinda iyi ndwara yabonetse bwa mbere muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka 54 ishize.

Ni bimwe mu byatumye ku wa 30 Nyakanga 2024 Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, WaterAid Ishami ry'u Rwanda, utangiza umushinga wo kwibutsa ko kwimakaza isuku n'isukura n'ibindi bikorwa bitagomba kwitabwaho mu bihe by'ibyago gusa.

Ni gahunda yiswe 'National Influencing Plan' mu Cyongereza. Igamije gukangurira abafatanyabikorwa baba abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n'izindi nzego hareberwa hamwe uko abafite ibikorwaremezo by'isuku n'isukura byakongerwa, ariko bikanakoreshwa.

Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine yashimangiye ko bidakwiriye ko abantu babanza guhungabanywa n'ibyorezo kugira ngo babone kubyirinda.

Ati 'Imitekerereze ya muntu yihutira gukemura ikibazo kigeze ku rwego rwo kumuhitana kurusha gukumira ikizaza ejo nubwo cyaba gikomeye.'

Ni yo mpamvu agaragaza ko abafatanyabikorwa babo na leta irimo bakwiriye gufasha cyane gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire cyane cyane mu bijyanye n'isuku no guha agaciro ibikorwarezemo by'amazi.

Yibukije ibyari byakozwe hirindwa Covid-19, abantu bari kubasha kugabanya ingengo y'imari igura imiti y'inzoka, 'igura ibitanda bantu baryamaho kwa muganga barwaye kubera ko banywesha imiti amazi mabi ntibakire vuba n'ibindi bibazo.'

Kugeza umuntu umwe mu bantu 10, cyangwa abantu miliyoni 703 mu Isi ntabwo babona amazi meza, mu gihe umwe muri batanu cyangwa abantu miliyari 1,5 batagira ubwiherero bukwiriye, naho umwe muri batatu akaba atagira uburyo bwo gukaraba intoki.

Ibyo bishyira ko abana 800 buri munsi bicwa n'ibibazo by'indwara zikomoka ku mwanda mu Isi yose.

Mu Rwanda na ho ibi bibazo biracyahari kuko nko mu 2022 Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyatangaje ko abagerwaho n'amazi n'isuku n'isukura by'ibanze bari kuri 82% na 72,1% uko bikurikirana.

Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF yo mu 2024 igaragaza ko ibikorwa by'isuku n'isukura bikiri kuri 56% mu bice by'imijyi mu gihe mu byaro ho biri kuri 78%.

Ni imibare ituma Mukeshimana akomeza ati 'Covid-19 ikwiriye kuduha isomo ko aho twari twashyize kandagirukarabe iterurwa dukwiriye kuhashyira igumaho, aho twashyize ikigega twahubaka umuyoboro w'amazi abaturage bakayabona, n'inyigisho zo kugira ngo abantu bakarabe intoki bihoraho zigakomeza.'

Kuva mu 2010 bigizwemo uruhare na WaterAid abantu ibihumbi 956 bagejejweho amazi meza, abarenga ibihumbi 246 bubakirwa ubwiherero bwiza, abarenga miliyoni ebyiri bahawe uburyo bwo gukaraba intoki bunoze.

Umwaka urashize WaterAid itangije igenamigambi ry'imyaka itanu, aho yiyemeje ko izashora byibuze miliyari 25 Frw.

Ifite intego yo kubanza gushyira imbaraga mu Karere ka Bugesera, bagakorana n'inzego z'ubuzima mu kwimakaza isuku n'isukura.

Mukenshimana ati 'Twifuza ko muri iyo myaka itanu, Akarere ka Bugesera kose kazaba karagejejwemo amazi, ni ukuvuga mu ngo, mu mavuriro n'amashuri. Turumva tuzabishobora. Ibyo bizatanga icyigwa no ku bindi bice.'

Uretse mu Karere ka Bugesera WaterAid ifite indi mishinga no mu Karere ka Kirehe, Nyamagabe na Burera aho ubu ibyo bubaka bashaka uko bitazabangamirwa n'imihindagurikire y'ibihe.

Abaturutse mu nzego zitandukanye batanze ibitekerezo by'icyakorwa ngo amazi meza n'ibikorwaremezo by'isuku n'isukura bigere kuri bose
Umuyobozi wa WaterAid Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere buri muturage w'Akarere ka Bugesera azaba agerwaho n'amazi mu buryo butandukanye
WaterAid Rwanda yatangije gahunda igamije gukangurira abafatanyabikorwa bayo batandukanye kwita ku isuku n'isukura buri munsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-ubukarabiro-ari-uko-twatewe-birakwiriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)