Ese Dr. Frank Habineza yaba Agiye kwerekeza mu Nteko Nyuma y'uko abuze amahirwe yo kuba Perezida? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amakuru yagaragaje uzaba Perezida wakwibaza iki kibazo: Ese Dr. Frank Habineza yaba agiye kwerekeza mu Nteko Ishingamategeko nyuma y'uko abuze amahirwe yo kuba Perezida?

Nk'uko byaraye bitangajwe na Komisiyo y'Amatora mu Rwanda, uwaraye atsindiye intebe ya Perezida wa Repubulika muri manda y'imyaka itanu (2024-2029) yagaragaye. Mu masaha make gusa saa munani, hari butangazwe abadepite bagiye gufatanya na Perezida Paul Kagame muri iyi manda.

Manda irangiye, Dr. Frank Habineza yari umudepite, aho n'ubushize yari yatsinzwe kuba Perezida ariko akinjira mu nteko nshingamategeko nk'umwe mu badepite babiri ba Green Party.

Itegeko rishya rihindura amategeko y'amatora

Ubu itegeko ryaje guhinduka, aba depite biyamamaje ukwabo. Ku lisiti y'abakandida depite ba Green Party hariho abantu 50 bemejwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda. Abantu batangiye kwibaza niba Green Party yabonye amajwi 0.53% ishobora kubona amajwi 5% abinjiza mu nteko nshingamategeko.

Hari abari guhabwa amahirwe yo kwisanga Kimihurura muri iyi nteko nshingamategeko mu gihe iri shyaka ryaba ribonye ayo majwi. Ni Hon Jean Claude urangije manda y'imyaka itandatu, akurikiranwe na Dr. Frank akaba ari n'umunyabanga mukuru w'ishyaka, ndetse na Madamu Maombi Carine wari Visi Perezida wa mbere w'iri shyaka.

Inshingano za Maombi Carine muri Green Party

Maombi Carine amaze imyaka 15 mu bikorwa bya politiki muri Green Party ndetse akaba yaranakozemo imirimo myinshi itandukanye muriri shyaka. Ubwo yaganiraga na Zakwetu.TV, yagize ati, 'Maze imyaka 15 muri politiki, nahagarariye amashyaka ashinzwe kurengera ibidukikije muri EAC.'

Imikorere y'ishyaka mu matora ya 2024

Abakurikirana hafi ibikorwa bya politiki baganiriye na Zakwetu.Com bavuze ko babona Green Party iri bwongere gutsindira imyanya ibiri mu nteko nshingamategeko, bityo Hon Jean Claude na Madamu Maombi bakaba bahabwa amahirwe yo kwinjira mu nteko. Bati: 'Haracyari kare mu banyarwanda kuba bakwiyumvamo Green Party, kuba ivuga ko itavuga rumwe na Leta (FPR) abanyarwanda benshi ntibarasobanukirwa imikorere yayo. Bizayisaba imbaraga n'indi myaka mu kumvisha abanyarwanda opozisiyo yabo uko ikora kuko babafata nk'abarwanya ubutegetsi.'

Imbogamizi mu kwiyamamaza

Mubikorwa byo kwiyamamaza, byatumye abantu batangira kuyitinyuka kuko babonaga bakiriwe n'inzego za Leta, bitandukanye n'amatora ya 2017, aho hamwe na hamwe bakirwaga nabi. Bati rero kuri ubu haricyo byahinduye gusa ntibaragera mu kigero cyo kuyitora ngo igire amajwi menshi.

Bakomeza bagaragaza ko bashobora gusubizwa imyanya ibiri bari basanganywe n'umusenateri bafite. Bati, 'Gusa Dr. Frank ni umuhanga, HE ashobora no kumuha Minisiteri cyangwa akaba umunyamabanga wa Leta kuko abishoboye.'

Gutegereza ibizava mu matora

Biteganyijwe ko saa munani hatangazwa amajwi y'abadepite. Byitezwe ko aribwo hazamenyekana niba Green Party izongera kubona imyanya mu nteko nshingamategeko cyangwa niba hari ibindi byiza bishya Dr. Frank azageraho muri manda itaha.

Watugezaho ibitekerezo uduhamagaye kuri +250 788 808 002

The post Ese Dr. Frank Habineza yaba Agiye kwerekeza mu Nteko Nyuma y'uko abuze amahirwe yo kuba Perezida? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/ese-dr-frank-habineza-yaba-agiye-kwerekeza-mu-nteko-nyuma-yuko-abuze-amahirwe-yo-kuba-perezida/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)