FPR-Inkotanyi n'Ishyaka Mouvement Cœurs Unis ryo muri Centrafrique byasinyanye amasezerano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tsinda ryakiriwe na Gasamagera ryari riyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CMU, Simplice Sarandji, usanzwe ari na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Centrafrique.

Itsinda rya CMU ryakiriwe ku bunyamananga bw'Umuryango FPR-Inkotanyi buherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo nk'uko wabitangaje kuri X.

Ibinyujije ku rubuga rwa X, FPR-Inkotanyi yagize iti 'Abayobozi bombi baganiriye ku nyungu zireba impande zombi ndetse banasinyana amasezerano y'ubufatanye.'

Uretse umubano mwiza uri hagati ya CMU na FPR-Inkotanyi no ku rwego rw'ibihugu uyu mubano umaze gukomera, aho nk'u Rwanda rufite abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga umutekano muri iki gihugu buzwi nka MINUSCA.

Uretse abapolisi b'u Rwanda bari gufasha muri MINUSCA kuva mu 2014, mu 2020 ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye aho u Rwanda rwohereje abasirikare bagera ku 1200 bagiye guhagarika inyeshyamba za François Bozizé zari zisumbirije umujyi wa Bangui.

Ikindi cyiyongereye mu kazi kabo ni ukubaka ubushobozi bw'ingabo za Repubulika ya Centrafrique, aho mu Ugushyingo 2023, abasirikare basaga 500 b'iki gihugu batojwe n'Ingabo z'u Rwanda bakinjizwa mu Ngabo z'iki gihugu, FACA.

Ku wa kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024 u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique binyuze muri minisiteri zabyo z'umutekano, byasinye amasezerano y'ubufatanye mu gushimangira umutekano hagati y'ibihugu byombi.

Aya masezerano yari agamije gushimangira ayari aherutse gusinywa hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Repubulika ya Centrafrique, yo guteza imbere izo nzego zombi zikarushaho kubungabunga umutekano w'abaturage.

Byateganywaga ko hazabaho uburyo bwo gufatanya no kohereza abarimu b'Abanyarwanda bakajya kwigishiriza abapolisi cyangwa abajandarume babo muri Repubulika ya Centrafrique kugira ngo, iki gihugu kibashe guhugura umubare munini bidahenze.

Ni ukugira ngo umunsi Repubulika ya Centrafrique nk'igihugu kiri gusohoka mu ntambara, cyiyubatse mu gihe Loni n'ubundi bufasha bari guhabwa butazaba buhari na bo babashe kwicungira umutekano.

Ishyaka Mouvement Cœurs Unis, CMU ryo muri Repubulika ya Centrafrique n'Umuryango FPR-Inkotanyi byashinyanye amasezerano y'imikoranire
Umuryango FPR-Inkotanyi wakiriye Ishyaka Mouvement Cœurs Unis, CMU ryo muri Repubulika ya Centrafrique ku biro byawo biherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-n-ishyaka-rya-mouvement-coeurs-unis-ryo-muri-repubulika-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)