FPR Inkotanyi yanikiriye indi mitwe ya politiki mu matora y'Abadepite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, nyuma y'uko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n'abo mu mahanga batoye mu buryo butaziguye Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga. Komisiyo yatangaje ko Abanyarwanda batoye neza bagera kuri 8,730,059.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko amatora muri rusange yagenze neza ashimira abayagizemo uruhare ati 'Tuboneyeho gushimira Abanyarwanda ku bwitabire bagaragaje muri aya matora.'

Iby'ibanze byavuye mu ibarura mu majwi mu matora y'Abadepite batorwa muri ubu buryo byerekanye ko Umuryango FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya politiki bafatanyije, PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, watowe ku majwi 5,471,104. Ibi bingana na 62.67%

Umutwe wa politiki ukurikiraho ni Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagijwe 10.97% bingana n'abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n'abantu 462,290, mu gihe PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.

Aya majwi atangajwe nyuma y'ay'Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku kigero cya 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Philippe 0.32%.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko Abanyarwanda bose ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024, ari bwo izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite batorwa mu buryo butaziguye.

Tariki ya 27 Nyakanga 2024 kandi hazatangazwa amajwi ya burundu y'ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-yanikiriye-indi-mitwe-ya-politiki-mu-matora-y-abadepite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)