Frank Habineza yahize kuzagabanya inyungu banki zaka ku nguzanyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yiyamarizaga mu turere twa Gakenke na Rulindo two mu Ntara y'Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Dr Habineza, yavuze ko inyungu banki zaka ku nguzanyo ziri hejuru cyane, zikabera umutwaro abazisaba bamwe bakaninirwa kuzishyura imitungo yabo ikagurishwa muri cyamunara bityo ko zikwiye kugabanywa.

Yagize ati "Inguzanyo usanga zihenze cyane mu Rwanda kuko zigeze hafi kuri 20% z'inyungu bakwaka, ariko iyo ugiye kwitegereza usanga amafaranga ibihumbi 100Frw wishyura ibihumbi 200Frw biba bisa n'aho ari 100% wishyuye wasaba miliyoni 1$, ukishyura miliyoni 2Frw."

"Tukavuga ngo twebwe tugomba kugabanya icyo giciro cy'unguzanyo, ibe yamanuka nibura ntize kurenza 12%, n'aho banki zikura amafaranga nabo turebe ko twabagabanyiriza turebe ko babona amafaranga ku giciro kiri hasi be kujya baduhenda. Ibyo bizafasha kugira ngo imitungo yacu be kujya bayiteza cyamunara n'ibiciro bigende bigabanyuka."

Mu 2023 nibwo Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy'inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z'ubucuruzi, kiva kuri 6,5% kigera kuri 7% mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry'ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry'ubukungu.

Mu mwaka wari wabanjije, Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yari yatangaje ko ibyago byo kunanirwa kwishyura inguzanyo bikomeje kuba hejuru, ku buryo inguzanyo zikurikiranirwa hafi zageze kuri miliyari 491 Frw muri Werurwe 2022.

Democratic Green Party of Rwanda, yatanze Dr Frank Habineza ngo ayihagararire mu kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu itanga n'urutonde rw'abakandida depite rw'abantu 50 bemejwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

Frank Habineza yiyamamarije mu turere twa Gakenke na Rulindo
Frank Habineza yahize kuzagabanya inyungu banki zaka ku nguzanyo natorerwa kuyobora u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/frank-habineza-yahize-kuzagabanya-inyungu-banki-zaka-ku-nguzanyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)