Abatawe muri yombi bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bari gusengera mu kibuti cy'inkoko binyuranyije n'amabwiriza agenga imisengere n'insengero.
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko abo bafashwe bagiye kwigishwa nyuma bagasubira mu miryango yabo.
Yagize ati "Abaturage turabigisha basubire mu ngo zabo cyane ko muri iyi minsi turi kugenzura insengero zikora n'izigisha ibintu biyobya abaturage. Niiba abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse mu kiraro cy'inkoko biteye isoni kuko harimo abafite abana bakiri bato kandi dufite igihugu kigendera ku mategeko. Inyigisho bakeneye ni nyinshi, ibaze kujya gushakira Imana mu kiraro cy'inkoko.'
Amabwiriza ya RGB ateganya ko kugira ngo urusengero rwemerwe rugomba kuba rufite icyangombwa cya RGB, rufite icyemezo cy'imikoranire n'akarere rukoreramo mu gihe rufunguye irindi shami, ahandi hatandukanye n'aho rwasabiye icyangombwa cyo gukora bwa mbere, rwujuje ibyangombwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire mu cyaro.
Urusengero rugomba kandi kuba rufite ubwiherero bwujuje ibisabwa, rwujuje ibyangombwa bisabwa inyubako ihuriramo abantu benshi aho ruherereye, rufite imbuga itoshye kandi ihagije, rutarangurura urusaku rubangamira abaturanyi, rufite uburyo bwo kubungabunga isuku no gufata amazi y'imvura.