Gasabo: Abanyamuryango FPR Inkotanyi bahize kuzatora Paul Kagame 100% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagaragaje ko hari impamvu zo gutora Paul Kagame hashingiwe ku byo yabagejejeho mu gihe amaze ayobora u Rwanda bityo ko nabo bagomba kumwitura.

Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Kazayire Venancie, yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma Perezida Kagame akwiye kongera gutorwa kuko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi akanacyura Abanyarwanda bari impunzi mu bindi bihugu.

Ati 'Yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agarura impunzi zari zarahunze igihugu yongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka muri gahunda ya girinka.'

Yakomeje ati 'Ibikorwa bya Kagame birivugira, reba nawe kwivuriza hafi kandi kuri Mutuelle, Poste de Sante n'abajyanama b'ubuzima hafi y'umuturage. Yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza imbere ikoranabuhanga mbese yaduhaye Isi mu biganza.'

Isimbi Hycinthe yagaragaje ko umuntu waciye nyakatsi n'utujagari akubaka imidugudu yo gutuzamo abari mu manegeka kandi yubatswe mu buryo bugezweho atabura kongera kumuha amajwi kugira ngo akomeze guteza imbere igihugu.

Ati 'Paul Kagame yaciye nyakatsi bigera aho yubatse imidugudu mu tugari twa Kinyana na Gasagara. Ubu uburezi bugera kuri bose aho buri kagari muri Rusororo gafite ikigo cy'ishuri.'

Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, Rugamba Egide, yagaragaje ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira uwabibagejejeho kandi ko kumutora ari ukumwitura.

Ati 'Uyu munsi turi mubyishimo byo kwishimira ibyo twagezeho kandi dufite aho tugana, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dushyigikira uwabitugejejeho Kagame Paul'.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 bagomba kuzatora Perezida Kagame 100%.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hirya no hino mu gihugu bakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'abahatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko.

Biteganyijwe ko Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda aribo bazitabira amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite barimo ibihumbi 70 bari mu mahanga, urubyiruko rukaba rungana na 42% by'abazatora.

Biyemeje kutora Paul Kagame 100%
Ibyishimo byari byose ku baturage bishimira ibyo FPR Inkotanyi yabagejejeho
Banyujijemo bacinya n'akadiho
Bishimira ko Paul Kagame aharanira kugeza u Rwanda ku byiza
Abaturage bagaragaza ko bishimira ibyo Paul Kagame yabagejejeho
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashimye Perezida Paul kagame wabubakiye imihanda
Abanyempano batandukanye nabo bahawe umwanya wo kuzigaragaza
Aba baturage bagaragaza ko gutora Paul Kagame ari ukumwitura ibyo yabakoreye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abanyamuryango-fpr-inkotanyi-bahize-kuzatora-paul-kagame-100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)