Gasabo: Umuturage yapfiriye mu masengesho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku musozi wiswe Ndabirambiwe uri ahazwi nko mu Kinyamerika.

Abaturage baganiriye na Flash Tv, bavuze ko amakuru y'urupfu rw'uwo muturage bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024.

Umwe yagize ati 'Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano tubajije baratubwira ngo ni umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengro bumvikana kujya bajyana mu masengesho'.

Yakomeje ati '[Abo basenganaga] bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira ngo ntibamusige barajyana. Baraje barasenga ni we wateraga amakorasi abayoboye. Ahagana saa Kumi n'Imwe bagiye gutaha [nyakwigendera] atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta bagira ngo ni uguhera umwuka ariko bahamagara imbangukiragutabara, ije abaganga bababwira ko byarangiye'.

Aba baturge bavuga ko nyuma abapolisi bahise bahagera bashyira umurambo we mu modoka baramujyana.

Aba baturage bavuga ko kuri uwo musozi wa Ndabirambiwe n'abandi bantu basanzwe baza kuhasengera gusa ko no mu minsi yashize haherutse kugwa undi muntu.

Umuturage yaguye ahaberaga amasengesho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umuturage-yapfiriye-mu-masengesho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)