Gasamagera yavuze imvano y'icyizere bafite cy'uko Paul Kagame azatsinda amatora ku kigero cyo hejuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagaragaje ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo bikomeje hirya no hino bitanga icyizere bitewe n'uko abanyamuryango mu bice bitandukanye baba bitabiriye ku bwinshi kandi biteguye ku mwakira.

Gasamagera Wellars wagiranye ikiganiro na Radio TV10 ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024, yagaragaje ko ibyo bituma bizera ko umukandida wabo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame azatorwa ku kgero cyiza.

Ati 'Bigaragarira mu buryo abaturage bakira umukandida wacu kandi wabo, uko bamwakira, uko bavugana uko bitabira ari benshi bigaragaza ko tuzatsinda kandi dufite icyizere gisesuye. Ntabwo navuga imibare ariko amatora ni amatora muzareba ikizavamo.'

Yagaragaje ko Umuryango wa FPR Inkotanyi uba wifuza ko abanyamuryango batora 100% nubwo mu matora aba ahanganye n'abandi

Ati 'Abavuga ko gutorwa ku kigero cyo hejuru ya 90% ari ikibazo ni uko batazi u Rwanda n'Abanyarwanda. Bajya batubwira ngo turagenda tugakoranya abapolisi bakajya guhamagara abantu ngo baze mu bikorwa byo kwiyamamaza, bakabivuga batarahagera ariko bahagera bakabyibonera bakavuga ibindi . Biriya rero nta gihe bitazabaho kuko baba babigereranya n'ibyo babona iwabo.

Yavuze ko abakunze kunenga uko amatora y'u Rwanda agenda aho umukandida ashobora kugira amajwi 98% biterwa n'uko bigereranya n'ibyo babona iwabo.

Ati 'Iyo ubonye bakubwira ko amatora yitabiriwe n'abantu 30% utsinze agatsinda abonye 15% cyangwa16% ubwo se iyo demokarasi niyo twagenderaho? Ababivuga rero baba bazi u Rwanda, abanyarwanda n'ubuyobozi bwabo nabo babona ko nta kindi bakongeraho.

Yagaragaje ko umwihariko wo kuba mu Rwanda Umukandida Paul Kagame ashobora gutorwa ku majwi ari hejuru ya 98% bishingiye ku budasa mu miyoborere myiza n'icyizere bamugirira.

Ati 'Icyo kinyuranyo giterwa n'imiyoborere myiza n'icyizere ntabwo u Rwanda utaybowe neza byakorwa. Icyo abaturage bamubonamo ni uko baciye mu bihe bibi babona abavanye muri ibyo bihe, abereka inzira barayikurikiza babona burije buracyeye ubu tumaze imyaka 30,"

"Muzi ko tutajyaga tumara imyaka irindwi, umunani hatabaye uimvururu, imyaka 30 irarangiye nonese umuturage ubna ibyo akabigereranya n'ibyo yanyuzemo n'ibyo abona mu bindi bihugu ni ibiki.'

Gasamagera yashimangiye ko abakomeza kugaragaza ko amatora y'u Rwanda adakorwa mu mucyo baba bigiza nkana cyane ko ahari n'abandi bungukira mu kuba igihugu cyabamo intambara n'umwiryane.

Paul Kagame watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya Politiki umunani imushyigikiye ahanganiye umwanya w'Umukuru w'Igihugu na Dr Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka rya Green Party ndetse na Philippe Mpayimana umukandida rukumbi wigenga.

Biteganyijwe ko abanyarwanda baba mu mahanga bazatora ku wa 14 Nyakanga mu gihe abari imbere mu gihugu bazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.

Mu bice Umuryango wa FPR Inkotanyi wamamarizamo umukandida wawo abaturage bakunze kugaragaza ko itariki yo gutora ibatindiye kandi bakemeza ko bazamutora 100%.

Paul Kagame akunze kwakirwa n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasamagera-yavuze-imvano-y-icyizere-bafite-cy-uko-paul-kagame-azatsinda-amatora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)