Gatanya ya Madjaliwa na Rayon Sports iraburaho kashe ya noteri gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo cy'igihe gusa, n'aho ibya Aruna Moussa Madjaliwa na Rayon Sports bisa n'aho byarangiye atazongera gukinira iyi kipe yamabara ubururu n'umweru kubera imyitwarire ye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo gutandukana n'uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka mu gihugu cy'u Burundi.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w'Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yasinyiye Rayon Sports. Icyo gihe byabanje kugorana kuko yari yabwiye Rayon Sports ko asoje amasezerano ya Dauphins Noirs yo muri DR Congo muri Bumamuru FC.

Nyuma byaje kugaragara ko hari amasezerano ya Dauphins Noirs agifite, ibiganiro bitangira bushya baramugura.

Ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse. Gusa abaganga b'ikipe bagiye bagaragaza ko nta kibazo uyu mukinnyi afite ari nabyo byagiye bituma agongana n'ubuyobozi ntibumvikane aho banahagaritse kumuhemba.

Byageze aho ubuyobozi bw'iyi kipe butekereza ku kuba yatandukana n'uyu mukinnyi wari usigaje umwaka umwe w'amasezerano ariko akaba yarafatwaga nk'uwataye akazi.

Mu gihe Rayon Sports yarimo yitegura umwaka w'imikino wa 2024-25, Madjaliwa yanditse asaba imbabazi ko yagarurwa mu ikipe, Rayon yaramwemereye ndetse anatangira imyitozo.

Gusa Madjaliwa nk'umukinnyi wari umaze igihe adahembwa yifuje ko Rayon yamuha amafaranga yo kongera gutangira ubuzima, ubuyobozi bumubwira ko nasoza ukwezi akora imyitozo bazamuha ayo yifuza, gusa bamuhayeho make.

Umubano we na Rayon Sports waje kongera kwangirika mu myitozo yo Ku wa 18 Nyakanga 2024, abakinnyi barimo bakina hagati ya bo umutoza amusaba guhinduranya na Seif undi ahita ava mu kibuga aragenda yicara hanze, yabajijwe impavu avuyemo avuga ko afite igisebe ku kirenge atokomeza kugikiniraho.

Kuva icyo gihe ntabwo yongeye kugaruka ku kibuga ndetse n'umukino wa gicuti wabaye tariki ya 20 Nyakanga 2024 ntabwo yawukinnye.

Rayon Sports ikaba yamaze gufata umwanzuro wo kuba yatandukana n'uyu mukinnyi kuko babona arimo kubagora cyane, ubuyobozi bukaba bubona ko nubwo yasabye imbabazi ariko atigeze ahinduka.

Aruna Moussa Madjaliwa ashobora gutandukana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gatanya-ya-madjaliwa-na-rayon-sports-iraburaho-kashe-ya-noteri-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)