Gen. (Rtd) Kabarebe yavuze iby'urwango Ex-FAR yangaga ingabo za RPA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amateka agaragaza ko kuva mu 1959 kugeza mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abatutsi bajujubijwe bamwe bagahunga abandi bakicwa mu bihe bitandukanye bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bubi bwariho.

Mu 1990 abiganjemo urubyiruko bari baraciwe mu gihugu batangiye urugamba rwo kukibohora no guharanira ubumwe mu Banyarwanda.

Guverinoma ya Habyarimana yasuzuguraga ingabo za RPA ivuga ko zitabasha gutsinda urugamba.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen. (Rtd) James Kabarebe, ku wa 25 Nyakanga 2024, yabwiye urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu mahanga ko ingabo za RPA zimaze gufata ibice byo mu Burasirazuba bw'u Rwanda birimo n'ahahoze hitwa Muvumba, byasunikiye Leta kumva ko igomba kwitabira ibiganiro by'amahoro.

Ati 'Umusaruro wavuye mu gufata aka gace [Gikoba], ni uko Habyarimana yatangiye kwemera ibiganiro by'amahoro bya Arusha. Mbere y'aho yari yaranze ibiganiro avuga ko RPA nta gace na kamwe ifite mu gihugu, ariko tugeze muri aka gace bise 'agasantimetero' byagaragaye ko RPA yafashe agace k'u Rwanda bityo haboneka impamvu zituma ibiganiro bibaho.'

Mu gihe ibiganiro byabaga ingabo z'impande zombi zajyaga zihura zikaganira ariko FAR ikarahira ko nta musirikare wa RPA uzinjira mu ngabo z'igihugu.

Gen. (Rtd) Kabarebe ati 'Ukutumvikana kwarigaragazaga igihe cyose duhuye n'ingabo za FAR, baratubwiraga beruye ngo 'mwebwe ntimuzigera muba mu ngabo z'u Rwanda'. Twaranababwiraga ngo amasezerano ya Arusha ategeka ko tuzavanga ingabo FAR ikagira 60% twe tukagira 40%, bakavuga ngo 'ibyo ntacyo bivuze ntibizigera bibaho'. Twatekerezaga ko wenda ari amarangamutima abibavugisha cyangwa imyumvire iciriritse ariko ni ko babyumvaga.'

Yahamije ko n'igihe hafatwa icyemezo cyo kohereza abanyapolitike n'ingabo zo kubarindira muri Conseil National de Developpment (CND), bari babizi ko hari ibyago bishobora kuvukamo ariko bubahiriza ibyo amasezerano ya Arusha yasabaga.

Ati 'Kohereza ingabo 600 n'abanyapolitike i Kigali, ni icyemezo cyafashwe n'Umugaba w'Ingabo. Icyemezo nk'icyo gifatwa n'umuyobozi. Yaragifashe ariko ategaganya ko igihe izo ngabo zaba zigabweho igitero yari abizi ko yahita abatabara kandi yarabikoze, kuko mu minsi ibiri kuva tariki 7 Mata [1994] kugera tariki 10 Mata, ingabo za mbere zari zigeze i Kigali kuri CND bafasha ingabo zari zihari baratsinda.'

Yanavuze ko iyo abaturage n'urubyiruko rwinshi batayoboka ingengabitekerezo ya Jenoside ngo bishore mu kwica Abatutsi, urugamba rwari kurangira neza kuko abarwanya Habyarimana bari n'imbere muri Guverinoma ye.

Ati 'Habyarimana yari afite abamurwanya bari imbere mu gihugu. Mu buryo bwa gisirikare na politike, RPA yarwanaga urugamba ariko mu buryo bwa politike hari abandi babaga barwana. Rero ntitwari twenyine kandi twari kurangiza ikibazo ariko abaturage bose, urubyiruko rwose rwirunduriye mu ngengabitekerezo ya jenoside n'amoko banakora jenoside ku rwego yagezeho.'

Amashyaka nka PSD na PL hamwe n'andi yari muri guverinoma, yarimo abantu bakorana na RPA ku buryo byorohaga kumenya imigambi y'umwanzi bahanganye.

Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ingabo za Ex-FAR zari zararahiye ko nta musirikare wa RPA uzinjira mu ngabo z'u Rwanda
Urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu mahanga basobanuriwe amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu banyurwa n'umukoro bahawe wo gukomeza kucyubaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-rtd-kabarebe-yahishuye-urwango-ex-far-yangaga-ingabo-za-rpa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)