Gicumbi: Abatoye Paul Kagame bahize gushyigikira imigambi ye igamije kubateza imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwitwa Mupenzi Safari yagize ati "Twifuzaga gutora Paul Kagame kuko ibyo yatugejejeho ni byinshi, twiteguye kumufasha kuyobora muri iyi manda kugira ngo turusheho kugera ku iterambere ryacu."

Nyiraneza Chantal yunzemo ati "Twifuzaga Paul Kagame kuko azadufasha gukomeza iterambere ryacu, rero twishimiye ko yatowe nk'uko twabyifuzaga, ubu tugiye gukomeza urugendo rw'iterambere."

Uwitwa Sadi uzwi cyane ku izina rya Kazi ni Kazi yagize ati "Paul Kagame yahaye urubyiruko ijambo, aduha ubushobozi n'ubumenyi, ni yo mpamvu twamutoye kuko yagaragaje ko ari we uzakomeza kudufasha kugera ku ntego zacu."

Yongeyeho ati "Turifuza gukorana na Paul Kagame kuko ni we muyobozi utwumva akatugira inama, u Rwanda ni igihugu dukunda kandi kiratanga icyizere cy'uko ibintu byose bishoboka, ni yo mpamvu twiteguye gukomeza kumushyigikira."

Abagore bishimiye intsinzi ya Paul Kagame wabahaye ijambo
Umusaza watoye bwa mbere kuri site ya Gaseke mu murenge wa Mutete
Urubyiruko rw'i Gicumbi ruvuga ko ruzakomeza gufatanya na Paul Kagame guteza imbere u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-bishimiye-ibyavuye-mu-matora-biyemeza-gufasha-ubuyobozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)