Gicumbi: Abaturage bahoze mu miryango icyennye bagahabwa Girinka boroje bagenzi babo inka 25 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hari hamaze gushyirwaho gahunda ya Girinka mu 2006, hatangiye indi yo korozanya kugira ngo abatishoboye bakomeze kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, banazamura ubukungu bwabo.

Imiryango igera kuri 30 yahoze icyennye ituye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kabeza, yabashije korora neza, inka zabo zirabyara n'inyana zazo zirakura kugeza ubwo nabo bahisemo kuziturira bagenzi babo bagera kuri 25 bari basigaye mu cyiciro cy'abatishoboye.

Murenzi Théoneste woroje inka mugenzi we yavuze ko ibyiza byamugezeho bikamukura mu bukene bityo atabyihererana kandi ashimira uwazanye gahunda ya Girinka.

Ati 'Nahoze mbayeho nabi nkennye, ariko nsigaye mfata amafaranga y'amata ku ikusanyirizo. Koroza inka mugenzi wanjye byanshimishje kuko ntabwo azanyibagirwa kuko inka ni ikimenyetso cy'urukundo.'

'Ibi ni ibintu bizafasha buri wese kwihaza mu biribwa, kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi mu bana. Uwazanye iyi gahunda ni we Rudasumbwa [Perezida Paul Kagame], azakomeze adufashe guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda.'

Si we gusa wishimira iyi gahunda kuko na Hategekimana Nyiringabo wahawe inka avuga ko ari ikimenyetso cy'urukundo ndetse n'urugero rwiza avanye kuri bagenzi be babashije kwikura mu bukene.

Ati 'Mfite abana icyenda kandi nta tungo ngira, iyi nka norojwe n'umuturage mugenzi wanjye izamfasha guha abana amata bakure neza. Izampa ifumbire kandi nk'uko nayihawe n'uwahoze ari umucyene nkanjye, nanjye nzashishwa n'uko nzafasha undi mucyene mu myaka iri imbere. Uwazanye Girinka nawe Imana izamuhe inka n'amata y'abana.'

Gahunda ya Girinka igira uruhare runini mu iterambere ry'abaturage, dore ko hari umuturage w'Akarere ka Gicumbi umaze kugira inka 48 nk'uko yabitangaje ubwo hatahwaga uruganda rw'amata y'ifu i Nyagatare.

Abaturage bishimiye uko bagenzi babo bikuye mu bukene
Inka zatanzwe zirahaka
Gahunda ya Girinka imaze gushinga imizi mu Karere ka Gicumbi
Abaturage bagizweho ingaruka nziza na Girinka boroje bagenzi babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-bahoze-mu-miryango-icyennye-boroje-bagenzi-babo-bari-basigaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)