Gicumbi: Bishimiye imbaraga zatumye igwingira mu bana riva kuri 42% rikagera kuri 19% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ubwo ubuyobozi bw'ako karere bwahurizaga hamwe inzego zose zifitanye isano no kwihaza mu biribwa, abashinzwe ubuzima mu mirenge n'abanyamabanga nshingwabikorwa b' imirenge 21 igize ako karere.

Ubuyobozi bwagaragaje ko mu 2019 aka Karere kari gafite igwingira riri ku kigero cya 42.2%, nyuma haza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo guhangana naryo, zirimo gushyira imbara mu ngo mbonezamirire, gushishikariza ababyeyi gutegura imfashabere, ndetse abajyanama b'ubuzima bagakurikirana bihoraho abana bari bafite imirire mibi.

Izo mbaraga, ubuyobozi bwavuze ko zatanze umusaruro kuko kuri ubu igwingira muri aka Karere rigeze ku kigero cya 19.2%, buhamya ko butazatezuka.

Abahagarariye ibigo Nderabuzima bavuga ko hashyizwemo imbaraga nyinshi zirimo kwifashisha abajyanama b'ubuzima no gukurikirana abaturage dore ko wasangaga hari abahabwa inkunga y'ifu ya shisha kibondo yujuje intungamubiri zo kunganira imirire y'umwana ariko na bo ugasanga hari ababyeyi bajya kugurisha iyo fu ku isoko bagamije kwishakira amafaranga bigatuma imibereho y'umwana ikomeza gusubira inyuma.

Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yasabye buri rwego kwishimira aho bageze mu rugendo rwo guhashya iyi mirire mibi abakangurira kudatezuka ku nshingano, bakarushaho gukora cyane kugeza ubwo nta mwana uzongera kugaragaza ibimenyetso by'imirire mibi muri aka karere.

Ati:" Twakwishimira ko twavuye kuri 42% tukaba tugeze kuri 19,2% na byo bigaragaza ko twakoze, ariko dukomeze twongeremo izindi mbaraga kugeza ubwo nta mwana tuzasigarana ufite imirire mibi cyangwa igwingira mu karere dushinzwe. Birababaza ukuntu turi mu turere dufite umukamo mwinshi w'amata ariko tukarwaza bwaki, ni ibintu biteye isoni,'

'Hagomba kubaho ubufatanye haba mu kongera umubare w' amarerero mu midugudu, ahari urugo rudafite ubushobozi tukifashisha gahunda ya Muturanyi ngira nkugire ku buryo umwana w'umuturanyi wawe atagomba kujya mu mirire mibi kandi turebera, dufite n'inka zamufasha kunywa amata akava mu ibara ritukura".

Inzego zitandukanye zitabiriye ubu bukangurambaga ziyemeje kongera imbaraga bagafatanya guhashya igwingira n'imirire mibi mu bana.

umuyobozi w'Akarere wungirije, Mbonyintwari JMV, yashimiye ubufatanye bw'inzego bwatumye haterwa iyo ntambwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-bishimiye-imbaraga-zatumye-igwingira-mu-bana-riva-kuri-42-rikagera-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)