Gicumbi: Dr. Frank Habineza yijeje kuzubaka uruganda muri buri Murenge w'ako Karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Mukandika yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabaye kuri uyu 10 Nyakanga 2024, mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna.

Dr. Frank Habineza yasezeranije abaturage ko naramuka atowe azabazanira uruganda rutungaya ibikomoka ku mukamo w'amata kuko urundi ruhari rwubatswe mu Karere ka Nyagatare, akavuga ko kujyana umukamo kuri urwo ruganda bigoye kuko bisaba urugendo rurerure.

Anavuga ko naramuka agiriwe icyizere agatorwa hari ibihingwa byinshi bicyenewe kubyaza umusaruro muri aka karere kandi ko ari gahunda yakurikizwa mu gihugu hose.

Agira Ati:"Hano mufite inka turabizi muri Akarere gafite umukamo mwinshi w'amata. Nimuramuka muntoye nzabazanira uruganda kuko urundi rwubatswe Nyagatare. Ni kure. hari abakora ubuhinzi bw'imyumbati cyangwa ibirayi, ibihingwa bitandukanye bigomba kubyazwa umusaruro bikoreshejwe mu nganda kandi zikabegerezwa ku buryo muri buri murenge hagomba kuba hari uruganda rutungaya ibintu runaka."

Yabijeje ko we n'Abakandida-Depite 50 baturuka mu Ishyaka rye, bazakora ibishoboka byose mu kuzamura ubukungu bw'abaturage.

Gicumbi: Dr. Frank Habineza yijeje kuzubaka uruganda muri buri Murenge w'ako Karere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-dr-frank-habineza-yijeje-kuzubaka-uruganda-muri-buri-murenge-w-ako

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)