Gicumbi: Ishyaka rya PSD ryijeje kuzaharanira ko hubakwa inganda z'ifumbire n'imbuto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyaka PSD rifite abakandida 59 bashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko rikaba rifite ibitekerezo 60 bashingiraho.

Perezida waryo, Dr. Vincent Biruta, yasabye abaturage gutora Paul Kagame ariko bakanatora abadepite baturutse muri iri Shyaka.

Ati "Turahari Kandi twiteguye kubahagararira mu Nteko tugafatanya kuzamura imibereho, turabizi ko ari byinshi byagezweho ndetse haba mu Rwanda n'amahanga birazwi, ariko twafatanya ku bindi byinshi kandi byiza."

Iri Shyaka ryavuze ko rizashyira imbere ibikorwa byo kuvugira abaturage, kuvugurura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, gukora imihanda ndetse no kubaka inganda, by'umwihariko inganda zikora ifumbure ndetse n'izitunganya imbuto muri rusange.

Perezida wa PSD, Dr. Vincent Biruta, yasabye abaturage gutora Paul Kagame ariko bakanatora abadepite baturutse muri iri Shyaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ishyaka-rya-psd-ryijeje-kuzakora-ubuvugizi-buzatuma-hubakwa-inganda-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)