Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 mu murenge wa Byumba, Akagali ka Kibali, biturutse ku bufatanye iyo Diyosezi ifitanye n'indi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Colorado.
Abaturage batishoboye bahawe amatungo arimo inka, abatuye nabi bahabwa amabati, ubwishingizi bwo kwivuza n'ibindi.
Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba mu Itorero Angilikani, Ngendahayo Emmanuel, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kunganira Leta mu bikorwa biharanira imibereyeho myiza y'abaturage.
Yavuze ko atari ubwa mbere babikora kuko muri Kibali bahubatse Ikigo nderabuzima cya Ruhenda n'ikibuga cy'umupira w'amaguru aho abana bidagadurira.
Yavuze ko bazakomeza kubikora kuko n'ijambo ry'Imana ribisobanura ko 'Roho nzima itura mu mubiri muzima'.
Bamwe mu baturage bahawe iyi nkunga, bagaragaje ko kuba Itorero rya Angilikani ryabatekerejeho rikagira ibyo ribagenera, ari iby'igiciro cyinshi.
Mundorere Jeannette worojwe inka yagize ati ' Babonye nta tungo nari ntunze hanyuma bararingenera. Bigiye kumpindurira ubuzima kuko ngiye kujya mbona ifumbire yo guhingisha, inka nibyara abana banjye babashe kubona amata.'
Yakomeje agira ati 'Mbere nahuraga n'imbogamizi kuko nahingaga nta fumbire mfite bigatuma ntasarura ndetse no kugura amata sinabonaga ubushobozi bwo kuyagura bitewe n'uko ahenze.'
Basabire Angelique,ufite abana batatu na we yahawe inka avuga ko ubuhinzi bwe bugiye kuvugururwa akajya akoresha ifumbire akeza, kandi abana bakanywa amata.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w'umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yashimiye imikoranire hagati ya Leta n'Itorero Angilikani by'umwihariko Paruwasi ya Byumba.
Ati 'Mu rugendo turimo rwo kuvana abaturage mu bukene, twashimira ko nk'Itorero rikora ubuvugizi hakabasha kuboneka abafatanyabikorwa kugira ngo bunganire abaturage mu kwiteza imbere, bakabasha kuzamura imibereho yabo.''
Abakiristo b'Itorero Angilikani ryo muri Colorado bazwi nka Colorado Springs, batera inkunga Diyosezi ya Byumba guhera mu 2007.