Gitifu w'Umurenge wa Jomba afunzwe akekwaho gukubita abashinzwe umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2024.

Ati 'Nibyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jomba Mugabekazi Donathile yafunzwe ku wa ku wa 10 Nyakanga 2024. Akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.'

Dr Murangira yavuze ko ubu Mugabekazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira iherereye, yemeza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mu 2023 raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Ubucamanza yerekana ibyakozwe, yerekanye mu byaha by'inshinjabyaha icyo gukubita no gukomeretsa ari cyo cyiganje mu nkiko z'u Rwanda.

Raporo y'ubucamanza igaragaza ko umwaka ushize w'ubucamanza warangiranye na Kamena 2023 hakiriwe dosiye 18.716, agize 25% by'ayakurikiranywe, akaba yarimo abantu 28.333.

Abakurikiranyweho iki cyaha bayobowe n'urubyiruko rungana na 40,1%, abafite imyaka hagati ya 31 na 40 [31,7%], abafite 41 kugera kuri 50 [16,9%] mu gihe abafite hagati y'imyaka 51 na 60 bagize 6,3%.

Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile ku bwo gukubita abashinzwe umutekano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-mugabekazi-uyobora-umurenge-wa-jomba-afunzwe-azira-gukubita-abashinzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)