Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, nibwo Haruna NIYONZIMA yatangiye imyitozo muri Gikundiro, aho yateye umupira udasanzwe mu Nzove abafana bari aho bavuza induru.
Nyuma y'imyitozo, Haruna Niyonzima yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports ababwira ko gahunda yamuzanye ari uguhesha igikombe Murera.
Yagize ati 'Igikombe niyo ntego yacu. Ubufatanye bwacu nk'abakinnyi, ubuyobozi n'abafana buzatugeza ku byo twifuza. Nyuma y'iminsi mike bose bazabona ko Rayon Sports itanyibeshyeho.'