Gusaza ni mu mutwe! Igisubizo cy'umusilimu Cristiano Ronaldo wabajijwe niba azakina igikombe cy'isi cya 2026 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cristiano Ronaldo ufatiye runini ikipe y'igihugu cye cya Portugal iherutse gusezererwa muri EURO2024, yatangaje ko azagaragara mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Ubwo yabazwaga n'umunyamakuru niba azakina igikombe cy'isi gitaha, Cristiano Ronaldo yagize ati 'Ndatekereza ko nzaba ndikumwe na Portugal mu gikombe cy'Isi cya 2026.'

Ronaldo w'imyaka 39 y'amavuko, ntacyo atafashije igihugu cye usibye kugihesha igikombe cy'isi, doreko mugenzi we bahora bahanganye, Lionel Messi we yahesheje Argentine igikombe cy'isi cya 2022 ndetse ubu akaba ageze muri 1/2 cya Copa America.



Source : https://yegob.rw/gusaza-ni-mu-mutwe-igisubizo-cyumusilimu-cristiano-ronaldo-wabajijwe-niba-azakina-igikombe-cyisi-cya-2026/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)