Hagaragajwe uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kurwanya indwara z'ibyorezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Rubavu gafite abaturage benshi bajya gushakishiriza amaramuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibituma indwara z'ibyorezo zishobora kuba zahakwirakwira mu buryo bworoshye, mu gihe bagiye mu bice birimo ibyorezo mu bindi bihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko kuri ubu bahagaze neza mu kwirirnda indwara z'ibyorezo, yaba ibituruka mu bindi bihugu cyangwa se ibikwirakwira imbere mu gihugu, birimo nka Virusi itera Sida na Ebola.

Yavuze ko mu myaka mike ishize bakingiye abaturage benshi biganjemo abaturiye imipaka ndetse n'abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati 'Ubu hano tugira abakangurambaga b'urungano hanyuma bakadufasha gukurikirana bagenzi babo kandi babyiyumvamo, dukorana mu tugari twose. Nk'abantu baturiye imipaka twari twakoze ubukangurambaga tunakingira abantu benshi (51,459) ibyo byatumye ubwirinzi bujya ku gipimo cyo hejuru ku buryo mu myaka igera nko muri itatu aho Ebola yari yagaragaye ntabwo yigeze yambuka ngo igere mu gihugu cyacu.'

Visi Meya yakomeje avuga ko muri aka Karere abajyanama b'ubuzima baturiye imipaka bahuguwe ku kuvura abaturage iby'ibanze ndetse banahabwa udukingirizo kugira ngo bajye baduha abadukeneye mu kwirinda Virusi itera Sida.

Yavuze ko uretse kuba udukingirizo twarahawe abajyanama b'ubuzima hari na Kioske dushyirwamo mu rwego rwo gufasha abaturage kutubona hafi. Mu bindi byakozwe harimo gahunda yo gupima abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n'abakora umwuga w'uburaya nibura inshuro ebyiri mu mwaka mu rwego rwo kureba niba nta bwandu bushya cyangwa ikindi cyorezo gishya bafite.

Abajyanama b'ubuzima biteguye kurwanya indwara z'ibyorezo

Akarere ka Rubavu gafite abajyanama b'ubuzima barenga 1900 kuri ubu bavuga ko bahuguwe ku gufasha abafite indwara z'ibyorezo ku buryo biteguye neza gufasha abaturage.

Umwe mu bajyanama b'ubuzima, Nirere Laurence yagize ati 'Twe duhugurwa uko twakwakira abantu wenda bavuye hakurya muri Congo, batweretse uko tubapima, ubujyanama twahaba ku buryo uwo muturage yisanga mu Muryango Nyarwanda nta kibazo afite. Iyo rero umusanganye ibimenyetso bike uhita umwohereza kwa muganga.'

Nirere yavuze ko mu gihe Ebola yari iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabwo bari barigishijwe uko bafasha umuntu wagaragaweho ibimenyetso ku buryo nta kibazo cyari kuhaboneka.

Sifa Seraphine we yavuze ko abajyanama b'ubuzima babona amahugurwa ku ndwara runaka iba yiganje mu gice bakoreramo, ayo mahugurwa bahabwa na Minisiteri y'Ubuzima ngo usanga abumbatiye ubumenyi ku ndwara runaka iba yiganje aho bakorera.

Ati 'Nka hano ku mupaka ho baduhugura kenshi cyane cyane ku kwita ku bantu bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, malaria, igwingira, Ebola n'izindi ndwara zinyuranye, abantu nababwira ngo ntibagire ikibazo hano haje icyorezo twiteguye kugikumira.'

Umuyobozi w'Ibitaro bya Rubavu, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, yavuze ko hari gukorwa ibintu byinshi birimo kongerera ubushobozi abajyanama b'ubuzima baturiye imipaka ku kuntu batanga amakuru ku ndwara z'ibyorezo ndetse no kurushaho kwegereza serivisi abayituriye.

Ati 'Dukora ubukangurambaga buhoraho cyane cyane ku mipaka, icya kabiri turi kwegereza serivisi abazikeneye kuko iyo umuntu amenye uko ahagaze binamufasha kwirinda mu bihe biri imbere. Turashyira imbaraga mu kwegereza izo serivisi abaturage aho tunishimira ko Akarere kacu kahereweho mu kwigisha abajyanama b'ubuzima ku kuntu batanga amakuru kuri izi serivisi.'

Ibitaro bya Rubavu biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 550 bakorana n'ibigo nderabuzima 14. Akarere ka Rubavu kandi gafite imirenge itandatu ihana imbibi na RDC birimo umurenge wa Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, Gisenyi, Rubavu na Nyamyumba.

Abajyanama b'ubuzima bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko biteguye kurwanya indwara z'ibyorezo
Abajyanama b'ubuzima benshi bahawe amahugurwa yabafasha kurwanya indwara zitandukanye
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique avuga ko biteguye kurwanya indwara iyo ariyo yose y'icyorezo
Umuyobozi w'ibitaro bya Rubavu, CSP, Dr. Tuganeyezu yavuze ko bahuguye abajyanama b'ubuzima ku kuntu bafasha abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhare-rw-abajyanama-b-ubuzima-mu-kurwanya-indwara-z-ibyorezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)