Hagaragajwe uruhare rw'urubyiruko mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze ko umusanzu wa mbere urubyiruko rwatanga mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye ari ugushyira imbaraga mu guhanga imirimo myinshi.

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga ihuriro rya 'Youth to Business Forum 2024'.

Mu kiganiro cyo kurebera hamwe uruhare rwo kwihangira imirimo ku rubyiruko mu kugera ntego z'iterambere rirambye, SDGs, Uwase, yavuze ko 'Hari imishinga y'urubyiruko iba imaze igihe itangijwe, banyirayo bagiye bahura n'abandi bakirangiza amashuri bakabafasha kubategurira kwinjira ku isoko ry'umurimo byatanga umusanzu ugaragara.'

Iri huriro ritegurwa n'Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira, AIESEC Rwanda, riteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 2 na 3 Nyakanga 2024.

Mu ijambo ry'ikaze, Perezida w 'Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira, AIESEC Rwanda, Manila Vicent, yavuze ko iri ritagomba kuba ihuriro gusa, ahubwo ari urubuga rw'abakiri bato mu rwego rwo guhuza imbaraga mu guharanira kurushaho guhindura Isi nziza.

Yavuze ko mbere y'iri huriro bakiriye ibitekerezo by'imishinga igamije kuba ibisubizo ku bibazo byibasiye sosiyete birenga 50 bya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, aho bahawe amahugurwa n'ubujyanama mu nzego zinyuranye.

Ati 'Mu gihe urubyiruko rukomeje kuzaba ibisubizo byo guhangana n'ubukene bakabasha guhangira bagenzi babo akazi, waba ari umwe mu musanzu wo kuzuzanya n'intego z'iterambere rirambye.'

Yongeyeho ati 'Twizeye ko mu minsi iri imbere tugiye kubona imbaraga z'urubyiruko rushyize imbere guhanga ibishya rugamije guhindura ahazaza hacu.'

Ryan Apreala, washinze ikigo cy'ubukerarugendo cya Outside Hospitality, yagaragaje ko ubumenyi buke ku mahirwe ahari cyangwa andi makuru y'ingenzi mu nzego runaka, ari kimwe mu bituma imishinga mito y'urubyiruko idindira.

Ati 'Hari iby'ingenzi biba bigomba kujya mu buryo nko kumenya ibyo ushaka gukora n'impamvu yabyo, aho uzahita ubona n'intego rusange yabyo.'

Umuyobozi Ushinzwe Ibijyanye no Kwihangira imirimo mu Muryango Allan & Gill Gray Philanthropies, Batamuliza Aneth, yagarageje ko urubyiruko rukwiye gushakisha amahirwe mu mpande zinyuranye.

Ati 'Mu gihe ubona hari ibitagenda, ushobora gukora ubushakashatsi, ukareba ibindi bikenewe, hari inzego n'ibigo byinshi bigenda bishyirwaho byo gushyigikira urubyiruko. Iyo ufite amakuru ahagije hari byinshi bihinduka.'

Muri iri huriro ryabaye hifashishijwe iya kure, hamuritswe imishinga y'urubyiruko itandukanye izavamo imyiza, ikazaterwa inkunga yo kwagura ibikorwa byayo.

Ryahurije hamwe ba rwiyemezamirimo bato, inzobere mu rwego rw'ishoramari, n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, aho riri kwibanda cyane ku kubakira ubushobozi urubyiruko rwo mu Rwanda kugira ngo rutere imbere mu rwego rw'ubukungu.

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwasabwe gukoresha amahirwe yose ruhabwa mu kwiteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-uruhare-rw-urubyiruko-mu-kugera-ku-ntego-z-iterambere-rirambye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)