Haiti: Udutsiko tw'amabandi twiyemeje kubiza icyuya polisi ya Kenya yagiye guhangana natwo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amashusho yagiye hanze tariki ya 26 Kamena 2024, aho Barbecue yavuze ko abapolisi b'Abanyakenya bagiyeyo mu buryo bunyuranyije n'amategeko maze avuga ko yiteguye gupfira ukwibohora kw'igihugu cye.

Yagize ati " Ntabwo nita ku bwoko bwabo, yaba abazungu cyangwa abirabura. Niba atari Abanya-Haiti kandi bari ku butaka bwa Haiti, bahageze mu buryo bunyuranyije n'amategeko."

Yakomeje asobanura amagambo ye aherutse kuvuga asaba ibiganiro by'amahoro nyuma y'uko abashinzwe kubungabunga umutekano bageze muri Haiti.

Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, Barbecue yahakanye ibirego aregwa byo gusubira mu mirwano, asaba abantu kudahindura imvugo ye.

Yavuze ko abantu benshi batekereza ko ahangayitse kandi ko ari gusaba imbabazi, ariko nk'umuyobozi w'igisirikare ngo agomba gusaba ibiganiro ku mpande zombi.

Biteganyijwe ko Kenya izohereza abapolisi igihumbi mu butumwa bw'amahora muri Haiti, aho kugeza ubu hari icyiciro cya mbere cyamaze kugerayo.

Abapolisi ba kenya bari muri Haiti mu butumwa bw'amahoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/haiti-udutsiko-tw-amabandi-twiyemeje-kubiza-icyuya-polisi-ya-kenya-yaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)