Hari benshi nakinanye na bo batakiriho - Haruna Niyonzima wageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima yashimiye Imana nyuma y'imyaka 17 yisanze yongeye kwambara umwambaro wa Rayon Sports akinira imbere y'abakunzi ba yo.

Uyu mukinnyi uheruka gusinyira Rayon Sports yaherukagamo muri 2007, uyu munsi ni bwo yayikiniye umukino we wa mbere.

Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbura mu mukino ikipe ye ya Rayon Sports yatsinzemo Muhazi United 1-0 kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma y'umukino aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe uko yakiriye kongera gukinira imbere y'abakunzi ba Rayon Sports nyuma y'imyaka 17, yavuze ko ari iby'agaciro kuko hari benshi batangiranye bawuretse ndetse hari n'abapfuye.

Ati "mu by'ukuri ni ibintu byo gushimira Imana kuko hari benshi nakinanye na bo batakiriho, hari n'abandi baretse umupira kuba Imana rero ikintije ubwo buntu nkongera nkagaruka muri Rayon Sports, nkongera nkagaruka mu gihugu nkakinira imbere y'abafana banjye ndabishimira Imana ndetse ndanabyishimiye urebye."

Yakomeje avuga ko intego bazanye muri Rayon Sports ari ugukora ibishoboka byose bagafasha Rayon Sports gutwara igikombe.

Ati "gutwara igikombe si ku magambo, gutwara igikombe ni ukubikorera ariko aho bigeze bimeze neza, turacyitegura ariko ku bushobozi bw'Imana tuzahatana."

Yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kubaba hafi bakanabagirira icyizere nk'uko bamaze iminsi babikora.

Ati "Abakunzi ba Rayon Sports batubaye hafi yaba ku mukino wanjye wa mbere nkinnye n'indi mikino twakinnye yatambutse, batubaye hafi icyo nabasaba ni ukutugirira icyizere, burya icyizere kirarema nagiye mbivuga batwizere kurusha kwizera amagambo yo hanze, twaje muri Rayon Sports kubafasha, gukorera ikipe yacu no kubaha ibyishimo."

Yavuze ko akurikije ikipe uburyo yiyubatse ari abakinnyi n'abatoza yaguze bafite ubushobozi kandi bazahatana kugeza ku munsi wa nyuma kandi igikombe cya shampiyona iyi kipe idaheruka gutwara bazagitwara.

Haruna Niyonzima yasabye abakunzi b'iyi kubagirira icyizere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-benshi-nakinanye-na-bo-batakiriho-haruna-niyonzima-wageneye-ubutumwa-abakunzi-ba-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)