Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe.

Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye muri Al Ta'awon muri Libya, ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri ni bwo Rayon Sports yemeje ko yamaze kumusinyisha.

Niyonzima Haruna aba yarakomeje muri Libya ariko kubera ko arimo gukorera License B yasanze ibyiza yaguma mu Rwanda kuko ari byo byamufasha cyane ko yifuza kwinjira no mu butoza agahagarika gukina aho ashobora guhera mu bato ba Yanga yo muri Tanzania.

Akaba agarutse muri Rayon Sports yakiniye 2006-07 avuye muri Etincelles, yahise ajya muri APR FC yakiniye kugeza 2011 ahita ajya muri Yanga yo muri Tanzania ayikinira kugeza 2017 ajya muri Simba SC yamazemo imyaka 2 ahita agaruka mu Rwanda muri AS Kigali ayikinira umwaka umwe ahita asubira muri Yanga yakiniye na yo umwaka umwe maze 2021 agaruka muri AS Kigali yakiniye kugeza 2022 ari nabwo yajyag muri Al Ta'awon yakiniraga kugeza uyu.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yasinyiye-rayon-sports-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)